RCS ifite inshingano z’ibanze zo Guhindura imyumvire y’imfungwa n’abagororwa kubategura kuzagaruka ku murongo w’abaturage beza nkuko bigenwa n’ingingo ya 58 y’itegeko N ° 34/2010 ryo kuwa 12/11/2010. Izo ntego zishobora kugerwaho hakoreshejwe inyigisho, imikino, ibirebana n’umuco, imikino ngororangingo n’imyidagaduro. Kugira ngo bigerweho, RCS ikorana n’izindi nzego zaba iza leta, imiryango itari iya leta n’abikorera.