Categories: Amakuru ya RCS

Raoul Wallenberg lnstitute ikigo gitanga ubufasha mu by’ Uburenganzira bw’umuntu ufunzwe kirimo gutanga amahugurwa kubacungagereza

Rwamagana kuwa 07 ukuboza 2021

Ku wa 07 ukuboza 2021, Rwamagana ku  ishuli  rya RCS, hatangiye amahugurwa arebana n’uburenganzira  bwibanze bwa muntu n’amategeko,ari guhabwa abacungagereza 25, atangwa n’itsinda riturutse mu kigo cya RAOUL WALLEN BERG INSTITUTE, kubufatanye n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Ni ikigo gifite ubunararibonye mu kwigisha  amategeko n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’itsinda ry’Afurika  y’iburasirazuba mu ishami rishinzwe kugarura amahoro  n’umutekano.N’amahugurwa azamara icyumweru,aho bazaganirizwa n’iryo tsinda ku burenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko amugenga kuko babifitemo ubunararibonye.

Umuyobozi wa RCS Training school,ACP Eduard Wakubirwa ,yahaye ikaze iryo tsinda anarisobanurira muri rusange intego yiryo shuli ,ko ari ukwigisha kinyamwuga kandi ko bifuza mu gihe runaka  rizaba icyitegererezo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

CP John Bosco Kabanda, Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa muri RCS,wari uhagarariye Komiseri mukuru wa RCS, mu gufungura ayo amahugurwa yashimiye itsinda ryaje gutanga umusanzu wo gutanga ubumenyi mu guhugura abakozi  ba RCS,ibijyanye n’aburenganzira bw’ibanze bwa muntu ndetse n’amategeko rusange agenga ikiremwamuntu, kuba barahisemo u Rwanda kuza kubahugura  hagamijwe imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa ndetse  n’uberenganzira bwabo bw’ibanze  bagomba kugira.

Damaris Seina ,umwe muri iryo tsinda  ryaturutse mu kigo cya Raoul Wallenberg Institute, yavuze ko mu byabazanye ari ugutanga umusanzu wabo mu birebana n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko.

Yagize ati:” muri rusange twazinduwe no gutanga ubufasha mu by’amategeko ndetse n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu,tunungurana ibitekerezo ku bijyanye n’amategeko y’ibanze arebana n’ikiremwamuntu muri rusange, hagamijwe imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa ,tukanatanga ubufasha bwacu kuko tubizobereyemo.”

Mu byitezwe muri aya mahugurwa,ni ubumenyi bw’ibanze mu  mategeko ku bijyanye  n’uburenganzira bwa muntu ndetse no kumenya muri rusange uko ashyirwa mu bikorwa ku rwego rw’isi.

rcspet

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

22 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.