Indirimbo zubahiriza ibihugu byombi ni zo zatangije igikorwa, ubundi hajyaho isengesho ryakurikiwe n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, hamwe n’umushyitsi mukuru Prof. Amon Murwira; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, bayoboye igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere.
Mu ijambo Ambasaderi Musoni yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yabibukije amateka y’akababaro Igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo mu 1994, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe. Ashima cyane ubutwari bw’Ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame mu guhagarika Jenoside, ashimangira ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwiyemeje guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Prof. Murwira, mu ijambo rye, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bubufatanye n’umubano mwiza usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi. atangaza ko Zimbabwe izakomeza guhagarara hamwe n’u Rwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yaturuka hose. Anasobanura ko ibihugu byombi bikomeje gufatanya mu nzego zitandukanye binyuze mu masezerano y’imikoranire, anashima ubutwari bw’abanyarwanda bagize uruhare mu guhagarika igikorwa cy’ubunyamaswa cyahitanye imbaga y’abasaga miliyoni.
Mu bitabiriye uwo muhango harimo abahagarariye ibihugu byabo muri Zimbabwe, abayobozi b’inzego za Leta, ndetse n’abayobozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri Zimbabwe (ZPCS), barimo Komiseri wungirije C. M. Manhivi n’aba Ofisiye bakuru b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) biga mu cyiciro cya “Senior Management Development Course in Corrections”muri gihugu cya Zimbabwe.
Buri mwaka taliki 07 Mata ni igihe abayarwanda n’ibindi bihugu bunamira bakanaha icyubahiro, inzirakarengane zishwe muri Jenoside zazize uko zaremwe biturutse ku macakubiri yabibwe n’abakoloni.

