Mvurankuvure ni inyigisho z’isanamitima zifasha abagorororwa n’abantu bafunze gutekereza ku byaha bakoze no kwicuza, bikazabafasha kubana neza n’abandi no kudakora insubiracyaha, mu gihe basoje ibihano bakatiwe, basubiye mu miryango yabo. Ni umuhango witabiriwe n’abafatanyabikorwa muri aya masomo baturutse mu Muryango ‘Prison fellowship.
‘Prison fellowship Rwanda’ ni Umuryango utegamiye kuri Leta, ugira uruhare mu ifashamyumvire no guhindura abafite intekerezo mbi, binyuze mu kubaka amahoro, kubaka imibereho myiza, guharanira ubutabera, ndetse no gutanga inyigisho zifasha abantu kwihangana, hifashishijwe Iyobokamana.