Ni umuhango wagaragayemo imikino n’indirimbo bigaragaza bumwe mu bushobozi bakuye mu masomo bari basoje, mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’amasomo y’igorora no gusubira mu buzima busanzwe. Umuyobozi w’Igororero rya Nyamagabe, SP Donatha Mukankuranga, Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, yibukije abagororwa ko amasomo yose bize ari ayo kubafasha kubana neza n’abandi ndetse no kwiteza imbere mu gihe bazaba basoje ibihano byabo, basubiye mu buzima busanzwe. Yanasabye abandi bagororwa kujya bitwara neza igihe bahawe amahirwe yo kwiga ndetse bakiga bashyizeho umwete.
Umugororwa wayoboraga abandi mu ishuri, yafashe ijambo maze ashimira Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyamagabe ndetse na RCS muri rusange, mu buryo bababaye hafi mu masomo yabo kugeza bayasoje. Yijeje ko amasomo bahawe atazapfa ubusa kuko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize byose bageze hanze harimo no kubanira neza abo basanze. Mu izina ry’abagororwa bagenzi be, yasabye ko ubuyobozi bwabashyiriraho level 2 mu buhinzi n’ubworozi kubera ko biga level 1 yonyine. Yanasabye kujya bakorerwa ubuvugizi igihe bageze hanze bakajya bafashwa kubona igishoro ku badafite ubushobozi.
Umuyobozi w’Igororero rya Nyamagabe, SP Donatha Mukankuranga, yongeye kwibutsa abagororwa ko imyitwarire myiza cyanecyane kwirinda kwinjiza ibitemewe mu igororero iri mu bigenderwaho hatangwa amahirwe yo kwiga imyuga itandukanye.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/p22.jpg)
Umuyobozi w’Igororero rya Nyamagabe yasabye abagororwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/Pic6.jpg)
Ibyishimo byari byose ku bagororwa bahawe impamyabushobozi.