Categories: Amakuru ya RCSSlider

Muri Gereza y’Abana ya Nyagatare abana bigishwa imyuga itandukanye mu kubatoza kwihangira umurimo

Iyo abo bana bamaze kugera muri gereza, habaho igihe cyo kubanza kubategura mumutwe bijyanye nuko baba bagifite ubwonko butarakomera bijyanye n’imyaka yabo, hari ababa bashinzwe kubaganiriza bakababa hafi mu buryo bwo kubereka ko aho bagiye ubuzima bukomeza batagiye gupfa ahubwo basanze abandi bantu kandi banabafitiye impuhwe za kibyeyi, bahabwa umwanya wo kuganira n’ababitaho bakabisanzuraho bakababaza ibibazo bafite byose ndetse nabo bakabasobanurira ibijyanye n’urugendo rusha baba batangiye batari bazi ibyo bigatuma babashya kwiyakira vuba.

Nyuma y’igihe runaka abana bihitishwamo ibyo bakwiga mu gihe bazaba bari gukora igihano yahawe muri n’urukiko, hari amashuri asanzwe nkuko n’abandi bose biga mu mashuri asanzwe ndetse bakanakora ibizamini bya Leta, hakaba imyuga itandukanye ifasha abo bana kubategura kuzasubira mu buzima busanzwe hari icyo babashya kwikorera bakaba bakwiteza imbere ntibabe umutwaro muri sosiyete. Imyuga bigishwa ni kubaza, kubaka, gusudira, kudoda, gutunganya imisatsi hakiyongeraho n’amashuri asanzwe kugera mu cyiciro rusange.

Muri gereza iyo ugezemo usanga buri mwana wese afite ibyo ahugiyemo kandi ukanabona ko bose bashishikajwe nabyo banabyishimiye, ibi kandi ni uburyo bwiza bwo kwita ku Banyarwanda muri gahunda yo kujijura abaturage b’igihugu bahabwa ubumenyi butandukanye cyane cyane ubumenyingiro.

Mu myuga bigishwa hari kubaka inyubako zitandukanye ndetse zinagezweho muri iki gihe.
Umwuga w’ububaji abana usanga bawiga bawishimiye ndetse banakora ibikoresho byiza.
Biga gusudira ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu bwubatsi.
Biga gutunganya umusatsi ndetse no kogoshya inyogosho zigezweho.

Imyenda ijyanye n’igihe nayo abana ba Gereza ya Nyagatare nayo biga kuyidoda.

Bagira n’asomo asanzwe yo mu ishuri ndetse bakanakora ibizamini bya Leta nk’andi mashuri asanzwe.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.