Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru, mu rwego rwa gahunda zo kugorora nk’uko bimaze kumenyerwa ko abanyamadini n’amatorero bagira uruhare runini muri gahunda zo kugorora babinyujije mu nyigisho z’ivugabutumwa, bigisha ijambo ry’Imana igihe babisabiye uburenganzira bakajya mu magororero atandukanye kugirango bagafasha abari kugororwa kumenya byinshi ku nkuru nziza ya Kristo ndetse n’abatemera Kristo nk’abo mu idini ya Isilamu nabo bagahabwa umwanya wabo ubagenewe igihe babisabye.
Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga kubaryemera bakaryizera ko “kwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye” ni I yo mpamvu amadini n’amatorero iyo agiye kuvuga ubutumwa mu magororero akenshi bakunda kwitwaza inkunga y’ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo iby’suku, imyenda n’ibindi umuntu akenera kuko haba harimo abantu batandukanye badafite ubushobozi bwo kuba bakwibonera ibyo bikoresho.
Nyuma yo gusoma Misa, Munsenyeri n’itsinda ryari rimuherekeje basuye abarwayi mu rwego rwo kubereka urukundo babaha amasakaramento ry’abarwayi, basiga n’inkunga y’ibiribwa, inkweto, imyambaro n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka miliyoni 15,471,500 Frw.
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
This website uses cookies.