Ni ibirori byitabiriwe na Komisiri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, DCG Rose Muhisoni, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye aribo Rwanda Bridges to Justice na SIMPO Technologies, mu rwego rwo kwereka abana urukundo no guha agaciro uburenganzira bwabo. Uyumunsi wabayeho biturutse ku burengazira bwa bamwe mu bana baharaniraga uburenganzira bwabo bwahutajwe bakavutswa ubuzima muri Afurika y’epfo mu 1976.
Umwana uri mu igororero ahabwa uburenganzira nk’abandi bana bose akabona ibimugenewe ndetse akanigishwa amasomo atandukanye bijyanye n’imyaka ye. Abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero bataruzuza Imyaka itatu (3) y’ubukure bigira mu marererero yashyizwe ku magororero agororerwamo abagore; abakuze nabo bari mu igororero ry’abana riri I Nyagatare biga mu mashuri asanzwe bakanakora ibizamini bya Leta.
Umwana aboneka mu Igororero ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba umubyeyi we yakoze icyaha agahabwa igihano kimujyana mu Igororero atwite cyangwa yonsa umwana utaruzuza Imyaka itatu (3) kuko amategeko n’amabwiriza abyemwemera; hari kandi Igororero ry’abana aho abana bari hagati y’imyaka cumi n’ine na cumi n’umunani (14-18) bakoze icyaha gihanwa n’amategeko bagororerwa bigishwa banafashwa kureka no kuzinukwa ibyaha kugirango bazigirire akamaro mu buzima bwabo
Umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika uyumwaka wahariwe icyumweru cyose guhera taliki 16 Kamena 2024, wizihirijwe mu magororero yose arimo abana baba abato babana n’ababyeyi babo n’abagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.