Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Munsenyeri Ntivuguruzwa yatuye igitambo cya Misa mu Igororero rya Nyanza, we n’itsinda ryamuherekeje babasigira ibikoresho byo kwifashisha

Munsenyeri Ntivuguruzwa Bartazar, Umushumba wa Diyosezi gatulika ya Kabgayi, taliki ya 23 Kamena 2024, yasuye Igororero rya Nyanza anahaturira igitambo cya Misa ku bagororerwa muri iryo gororero; anabaha inkunga y’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro gasaga miliyoni 15.

Share this Post

Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru, mu rwego rwa gahunda zo kugorora nk’uko bimaze kumenyerwa ko abanyamadini n’amatorero bagira uruhare runini muri gahunda zo kugorora babinyujije mu nyigisho z’ivugabutumwa, bigisha ijambo ry’Imana igihe  babisabiye uburenganzira bakajya mu magororero atandukanye kugirango  bagafasha abari kugororwa kumenya byinshi ku nkuru nziza ya Kristo ndetse n’abatemera Kristo nk’abo mu idini ya Isilamu nabo bagahabwa umwanya wabo ubagenewe igihe babisabye.

Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga kubaryemera bakaryizera ko “kwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye” ni I yo mpamvu amadini n’amatorero iyo agiye kuvuga ubutumwa mu magororero akenshi bakunda kwitwaza inkunga y’ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo iby’suku, imyenda n’ibindi umuntu akenera kuko haba harimo abantu batandukanye badafite ubushobozi bwo kuba bakwibonera ibyo bikoresho.

Nyuma yo gusoma Misa, Munsenyeri n’itsinda ryari rimuherekeje basuye abarwayi mu rwego rwo kubereka urukundo babaha amasakaramento ry’abarwayi, basiga n’inkunga y’ibiribwa, inkweto, imyambaro n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka miliyoni 15,471,500 Frw.

Munsenyeri Ntivuguruzwa Bartazar, ubwo yahabwaga impano n’Umuyobozi w’Igororero rya Nyanza SSP Alex Murenzi mu izina ry’abagororerwa muri iryo gororero.
Abagororerwa mu Igororero rya Nyanza bishimiye uruzinduko rwa Munsenyeri Bartazar.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form