Nyiricubahiro Musenyeri Nathan Amooti Rusengo, akigera ku Igororero yatunguwe n’isuku yasanze ku Igororero rya Nyarugenge ndetse no ku bagororwa bahagororerwa, anezezwa n’Igikorwaremezo kimaze kuhagezwa cy’umuhanda wa kaburimbo, asiga abemereye ubufasha bw’intebe aho basengera mu rwego rwo kurushaho gutuma ahantu hitiriwe izina ry’Imana hakomeza gusa neza.
Abitabiriye ivugabutumwa bigishijwe ijambo ry’Imana na Nyiricyubahiro Musenyeri Rusengo Amooti, abasaba gukomeza gukizwa no kwirinda ibyaha nubwo bari mu Igororero, kuko hari n’abandi bizera bibiliya ivuga barimo ba Pawulo, banyuze mu bihe nk’ibyo barimo bagakomeza guhamya kwizera kandi igihe cyaje kugera bahasohokana ubuhamya ko Imana ntakiyinanira ahubwo aba ari ukugira ngo igaragaze gukomera kwayo.
Abitabiriye amateraniro banejejwe n’ubutumwa bagishijwe n’umushumba wa Anglican Diyosezi ya Kigali, kubw’amagambo meza abakomeza imitima bumvise azababera inkomezi y’uregendo rw’ubuzima barimo kandi bakaba banasobanukiwe ko byose bibaho kubw’umugambi w’Imana hari isomo iba ishaka kukwigisha, bisaba kumenya uko witwara muri urwo rugendo ugakomeza guhamya kwemera.
Nyuma yo kwigishwa ijambo ry’Imana habayeho umuhango w’idini wo gukomeza abagororwa bagera kuri 75 ndetse basangira igaburo ryera nkuko bikorwa mu nsengero zitandukanye abakirisito bakarihabwa n’abashumba b’amatorero.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/Amooti-2-1024x461.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/Amooti-3-1024x784.jpg)