Mubyo bakoze bahageze bakoze isengesho rusange n’abayoboke bose b’iryo dini bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, nkuko burimunsi mu idini yabo babigenza nyuma baganirizwa na na Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa, abaha inyigisho zirebana no kwitwararika icyaha no kucyirinda ndetse no kwitwara neza mugihe bari gukora igihano cy’icyaha bakoze bari mu Igororero kugirango basoze ibihano byabo neza batagonganye n’ubuyobozi.
Mufti w’u Rwanda kandi yatemberejwe mu Igororero asura ibikorwa bitandukanye, ashima uburyo isuku mu Igororero yitabwaho cyane asiga atanze n’ibikoresho abayisilamu bifashisha iyo bari gusenga, kuko bagira uburyo basengamo kandi nabyo bikaba ari muburyo bw’isuku kuko abayoboke b’iri dini aho bava bakagera barangwa n’isuku haba kumubiri ndetse n’ahantu hose bakorera ibikorwa byabo.
Basoje gahunda zitandukanye zari zabajyanye bakoze igikorwa cyo guha amata n’ibisuguti, abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero rya Nyarugenge, igikorwa bafatanyije na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, wari waje muri uyu muhango wo gusura abayoboke ba Islam bagororerwa muri iryo gororero.
Ibikorwa byo gusura abayoboke b’amadini n’amatorero bari mu magorero bimaze kumenyerwa aho ababyifuza basaba uburenganzira ubuyobozi Bukuru bwa RCS, bagasura abayoboke babo mu rwego rwo kumenya imibereho yabo ndetse no kubasangiza ubutumwa bwiza bw’Imana.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/10/mufti-1024x683.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/10/Mufti-Nyarugenge.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/10/WhatsApp-Image-2024-10-05-at-08.43.17-1-1024x683.jpeg)