Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye, Perezida wa Repulika, yahaye imbabazi Abagororwa 32

Ku mugoroba wa taliki 18 Ukwakira 2024, muri Village Urugwiro hateraniye inama y’abaminisitiri, ifatirwamo ibyemezo bitandukanye birimo n’iteka rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, riha imbabazi abagororwa 32 n’abandi 2017 barekuwe ku ifungurwa ry'agateganyo ku iteka rya Minisitiri w’intebe.

Share this Post

Mubahawe imbaba na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, harimo Bamporiki Eduard wari warahamijwe ibyaha bya ruswa wari uri gukora igihano yakatiwe n’inkiko mu Igororero rya Nyarugenge na CG (Rtd) Emmanuel Gasana, nawe waziraga gukoresha ububashya ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite nawe wari uri gukora igihano cy’Imyaka itanu yari yarakatiwe n’inkiko mu Igororero rya Nyarugenge.

Ni ibisanzwe ko hari igihe habaho guha imbabazi abantu bari mu Igororero baba barakatiwe n’inkiko, izo Mbabazi zikaba zituruka ku busabe bwabo bugasuzumwa bakareba niba zibakwiriye bijyanye n’imyitwarire yabo, izo Mbabazi nubwo bazihabwa iyo wongeye ukagwa mucyaha ntibikubuza kongera gusubira gukora bya bihano by’ibyaha wari usigajemo ukabimaramo kuko uba utarubahirije ubyo uba warategetswe.

Iyo izo Mbabazi zitanzwe abazihawe bahita bataha bakajya mumiryango yabo ntazindi nzitizi ziba zigihari, kuko biba byarateguwe neza bakagenzura akantu kukandi kugirango hatazagira intandamyi igaragaramo.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form