Categories: Amakuru ya RCSSlider

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yasuye ibikorwa bitandukanye bya RCS biherereye i Rwamagana

Muri uru ruzinduko hari hagamijwe gusura no kugenzura ibikorwa by’mirimo y’inyubako zirimo kubakwa mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano RCS ifite zo kwita ku mibereho myiza y’abagororwa n’abantu bafunzwe.
Hasuwe inyubako zo kwagura Igororero rya Rwamagana, iz’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro zo zarangiye, zikaba zigirwamo n’abagororwa mu rwego rwo kubaha impamba y’ubumenyi igihe basoje ibihano bakatiwe n’inkiko bikazabafasha kwibeshaho neza.
Minisitiri Dr Vicent Biruta n’abo bari kumwe basuye kandi ishuri ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS riherereye muri aka karere ka Rwamagana. Aha na ho yeretswe ibikorwa by’iri shuri harimo n’inyubako nshya zimaze kuzura n’izirimo kubakwa mu rwego rwo kurushaho kunoza umwuga mu kugorora.
Aba bashyitsi basuye kandi banishimira ibikorwamishinga RCS ifite mu Karere ka Rwamagana aharimo kubakwa inyubako zizajya zibamo abagororwa basigaje igihe gito ku bihano bahawe n’inkiko bategurwa gusubira mu buzima busanzwe muri gahunda yiswe mu ndimi z’amahanga “Half Way Home Social Reintegration centre”.
Minisitiri Dr Biruta Vicent yanaganiriye n’abayobozi bashinzwe gushyira mu bikorwa ibi byose maze bamugezaho bimwe mu bibazo bibagoye bikeneye ubufasha maze abagira inama.

Minisitiri Biruta yagaragarijwe igishushanyombonera cy’ibikorwa byose biteganyijwe.

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

19 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.