Muri uru ruzinduko hari hagamijwe gusura no kugenzura ibikorwa by’mirimo y’inyubako zirimo kubakwa mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano RCS ifite zo kwita ku mibereho myiza y’abagororwa n’abantu bafunzwe.
Hasuwe inyubako zo kwagura Igororero rya Rwamagana, iz’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro zo zarangiye, zikaba zigirwamo n’abagororwa mu rwego rwo kubaha impamba y’ubumenyi igihe basoje ibihano bakatiwe n’inkiko bikazabafasha kwibeshaho neza.
Minisitiri Dr Vicent Biruta n’abo bari kumwe basuye kandi ishuri ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS riherereye muri aka karere ka Rwamagana. Aha na ho yeretswe ibikorwa by’iri shuri harimo n’inyubako nshya zimaze kuzura n’izirimo kubakwa mu rwego rwo kurushaho kunoza umwuga mu kugorora.
Aba bashyitsi basuye kandi banishimira ibikorwamishinga RCS ifite mu Karere ka Rwamagana aharimo kubakwa inyubako zizajya zibamo abagororwa basigaje igihe gito ku bihano bahawe n’inkiko bategurwa gusubira mu buzima busanzwe muri gahunda yiswe mu ndimi z’amahanga “Half Way Home Social Reintegration centre”.
Minisitiri Dr Biruta Vicent yanaganiriye n’abayobozi bashinzwe gushyira mu bikorwa ibi byose maze bamugezaho bimwe mu bibazo bibagoye bikeneye ubufasha maze abagira inama.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/DSC0156-1024x800.jpg)
Minisitiri Biruta yagaragarijwe igishushanyombonera cy’ibikorwa byose biteganyijwe.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/WhatsApp-Image-2024-09-27-at-22.52.47_5439ccf7-1024x838.jpg)