Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS,CGP Juvenal Marizamunda, mu gufungura iri huriro yavuze ko muri RCS bageregeza kubahiriza ihame ry’uburinganire.
Yagize ati ”Mubyukuri muri RCS tugerageza kubahiriza ihame ry’uburinganire mu kazi ku bakozi bose ndetse turifuza ko bikomeza buri wese akagira ubwisanzure nk’ubwa mugenzi we, niyo mpamvu twatumije iri huriro mu rwego rwo guha umwanya abacungagereza b’abagore, hakabaho kungurana ibitekerezo tuganira ku mbogamizi bahura nazo n’uburyo zagenda zikemuka.Turabasaba gutinyuka mukagaragaza ibitekerezo byanyu ku ndangagaciro no gukora akazi kinyamwuga, turizera kandi ko uyu uza kuba umwanya mwiza wo gushakira hamwe ibisubizo n’imyanzuro turebera hamwe uburyo umugore w’umucungagereza yarangiza inshingano ze za buri munsi, kandi dufite icyizere ko muri iri huriro hazanafatirwamo imyazurongiro izatuma dukomeza gukora akazi kacu kinyamwuga.
Minisitiri Bayisenge yavuze ko mbere abagore batakoraga umurimo uhemberwa ariko ubu basigaye bakora mu nzego zitandukanye kandi bagatanga umusaruro ushimishije.
Yagize ati” Ubundi mbere, abagore ntabwo bakoraga akazi gahemberwa bijyanye n’amateka, ariko muri iyi minsi abagore basigaye bakora akazi nk’abagabo kandi bakanakora neza nk’abagabo, turabizi ko mu nzego z’umutekano byari nk’imbogamizi kubona abagore bazitabira nubwo biba bigoye bijyanye n’inshingano baba bafite zo kwita ku rugo, ariko barabishoboye kandi ukanabona ko bitanga umusaruro nk’uwa basaza babo, ndakomoza ku ijambo rya nyakubahwa perezida wa Repubulika ku munsi mpuzamahanga w’abagore aho yavuze ko uburinganire atari impuhwe ahubwo ari uburenganzira, ndetse anavuga ko iyo bushyizwe imbere ari uburyo bwiza bwo kwihutisha iterembere, ndasaba abagore kujya bagaragaza ubwitange kugira ngo bagaragaze gushobora kwabo kugirango hirindwe imvugo zigaruka zivuga ko n’ubundi ari abagore iyo ikintu ugikoze ntikigende neza, niyo mpamvu imyumvire yacu igomba guhinduka cyane, iri huriro riba ari umwanya wo kuganira kubunararibonye ndetse n’imbogamizi mwagiye muhura bikabafasha kungurana ubumenyi.”
Yakomeje abaganiriza ku bunararibonye mu kazi ke aho yabasabye kugira intego mubyo bakora byose, ababwira ko iyo udafite intego usanga igihe cyawe kigupfira ubusa aho yababwiye ko kugirango abe ageze ku mwanya ariho byamusabye kwigomwa byinshi ari nayo mpamvu nabo bagomba kwigomwa kugira ngo bagere ku ntego zabo anabizeza ko minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango izakomeza kubaba hafi iharanira ko iterambere ry’umugore rikomeza kuzamuka, anavuga ko u Rwanda kugeza ubu ruri ku mwanya mwiza ku bijyanye n’uburinganire n’iterambere ku rwego rw’isi kuko ruri ku mwanya wa 6.
Mukansoro Odette umuyobozi wa Foundation Dide, yavuze ko abagabo muri iyi minsi bashaka abagore bafite icyo bafite mu mutwe.
Yagize ati” Mu gihe tugezemo abagabo basigaye bashaka umugore ufite ikintu mu mutwe, niyo mpamvu mucyerekezo tugezemo tugomba kureba kure tukiga kugira ngo nitunashaka tuzagire urugo ruzima rufite icyerekezo, mugerageze mwige kuko aribyo bizatuma mwihesha agaciro.”
SSP Olive Mukantabana, umuyobozi ushinzwe abakozi muri RCS, yavuze ko hari byinshi abagore bashoboye ndetse ko hari n’amahirwe menshi bafite.
Yagize ati” Hari abagore bakora neza akazi kabo, ndasaba ko buri wese yagira umuhate mu kazi ke aho kwihutira gushaka imburagihe kandi muri iyi minsi hari n’amahirwe menshi ku bagore mu nzego zose ariko biradusaba kwiga tukiyungura ubumenyi kugira ngo n’ayo mahirwe naza azasange hari icyo dufite mu mitwe.”
SSP Christine Gakuba nawe yavuze ko kwiyungura ubumenyi byakabaye ngombwa kurusha gushaka imburagihe.
Yagize ati” Ndagira ngo mbwire buri wese uri hano ko bibaye ngombwa mwakwihatira kugira ubumenyi aho kwihutira gushaka vuba, iyo wize bituma n’imyitwarire yawe ihinduka kandi imyitwarire yawe niyo igena icyerekezo cyawe, niyo mpamvu buri wese yakabaye agira intego mubyo akora.”
Nyuma y’uko Komiseri Mukuru wa RCS na Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango baganiriza abitabiriye iri ihuriro, bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ku buryo barushaho gukora akazi kinyamwuga.
Wdr Niyomufasha Josiane, yavuze ko hari amaso ubuyobozi bwajyaga bubashakira mu rwego rwo gutuma bagira ubumenyi butandukanye anasaba ko byazakomeza kuko bibafasha.
Yagize ati” Mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubumenyi bw’abakozi, ubuyobozi budufashije nkuko bajyaga bakunda kudufasha bakadushakira umahugurwa atandukanye bazakomeza kubikora, kuko bidufasha mu iterambera ryo mu mutwe, kuko ubwo bumenyi bukenerwa mu kazi ka burimunsi ndetse bikanatuma tujyana n’igihe.”
Sgt Vumiriya Jeanne D’Arc yagiriye inama abacungagereza bagitangira akazi kwirinda kwihutira gushaka hakiri kare
Yagize ati” Ndagira inama abacungagereza bakinjira mu kazi ko bakwirinda gushaka vuba ahubwo bakabanza gukora akazi banareba ku cyerekezo n’intumbero mu kazi, mbere yo gufata izo nshingano ibi ndabibabwira kuko mazemo imyaka itari mike kuko nagiye mbona benshi bagiye bashaka imburagihe ibyo bagiye bahura nabyo bitagiye bigendekera neza niyo mpamvu mbasaba kwitonda mu mwanzuro wo gushaka.”
Ni ihuriro riri kuba ku nshuro ya Gatatu aho abaryitabiriye baganira ku mbogamizi zitandukanye ndetse hakanarebwa uko zikemurwa no gukomeza guha abagore ububasha bwo kwitinyuka no gukora akazi kinyamwuga.
Minisitiri Bayisenge, Komiseri Mukuru wa RCS CGP Marizamunda,DCGP MUhisoni, Mukansoro (DIDE), Kayitare (INTERPEACE),Mwiza (INTERPEACE) bitabiriye ihuriro.