Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Biruta yinjije abakozi bashya 546 mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr.Vincent Biruta, uyumunsi kuwa 24 Gashyantare 2025, yatanze ipeti rya Warder ku banyeshuri 546 basoje amahugurwa abagira abakozi b'umwuga bato mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) icyiciro cya 7, bari bamazemo amezi 11 ku Ishuri rya RCS i Rwamagana.

Share this Post

Abarangije aya mahugurwa bagizwe n’abakobwa 200 ndetse na basaza babo 346, bose biyemeje gukorera Igihugu, batanga umusanzu mu kugorora no gucungira umutekano abagororwa n’abantu bafunze.

Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa rya RCS; SSP Jean Pierre Olivier Bazambanza, yavuze ko mu mezi 11 bari bamaze, bahawe amasomo yo kugorora, amasomo ya gisirikare arimo gukoresha intwaro n’imyitwarire inoze, imyitozo njyarugamba yo kubafasha kwirinda no gucunga umutekano w’abagororwa n’abantu bafunze.

Senior Superintendent Olivier Bazambanza; umuyobozi wa RCS Traning School Rwamagana

Yagize ati “bize amasomo atandukanye abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga isabwa abakozi bato b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora. Bahawe ubumenyi ku byerekeye kugorora no kubahiriza uburenganzira bw’abafunzwe, bize amasomo ya Gisirikare arimo ikoreshwa ry’imbunda, amasomo n’imyitozo ibaha ubushobozi bwo kugira ‘discipline’ ndetse n’ubushobozi bwo kumva amabwiriza hamwe n’imyitozo ngororamubiri.”

SSP Bazambanza yasobanuye ko batangiye aya mahugurwa ari abanyeshuri 550, ariko 2 ntibabasha gusoza amahugurwa ku mpamvu z’imyitwarire ihabanye nindangagaciro z’Urwego rw’urwanda rushinzwe Igorora, mu gihe abandi 2 bo boherejwe kwiga amasomo ya Kaminuza mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC).

Minisitiri Biruta yashimiye aba banyeshuri 546 basoje amahugurwa, kubwo gukunda Igihugu no gushishikarira kugikorera. Yabasabye gukomeza gukunda igihugu mu nshingano bagiyemo bimakaza indangagaciro z’igorora no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati “tubatezeho kubumbatira umutekano w’Igihugu biciye mu gucunga neza amagarorero muzaba mukoreraho, mushyira mu bikorwa inyigisho zo kugorora nkuko mwazihawe, mwita ku burenganzira bw’abafunzwe, mwirinda imyifatire igayitse no kwishora mu byaha n’amakosa y’akazi.”

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta yatanze ipeti rya Warder ku banyeshuri 546 bashoje amahugurwa y’amezi 11 mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

Abanyeshuri 3 bahize abandi bahawe ibihembo.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form