Mu mwiherero w’umunsi umwe w’abagore bakora umwuga wo kugorora, uri kubera muri Kigali Convention Centre, witabiriwe n’abatumirwa batandukanye, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Dr Vicent Biruta ni we wari umushyitsi mukuru akaba ari nawe wafunguye uyu mwiherero ku mugaragaro ashimira abagore bakora umwuga wo kugorora usaba ubwitange.
Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe iterambere mu Rwanda(UNDP), Ms. Nana Chinbuah Ari nabo baterankunga b’iki gikorwa yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu Iterambere ry’abagore bakora umwuga wo kugorora.
Yagize ati” uyu mwiherero ni umwanya mwiza wo kuganira n’abagore bakora umwuga wo kugorora cyane mu gutuma barushaho kwigirira icyizere no kububakamo ubushobozi bwo kumva ko abagore bashoboye, mu by’ukuri kubona abagore bakora mu nzego z’umutekano birashimishije cyane”. Yasabye abitabiriye inama kujya bafatira urugero ku bababanjirije mu kazi baharanira gukora akazi kabo kinyamwuga.”
CG Evariste Murenzi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rishinzwe Igorora (RCS) yashimiye abashyitsi bitabiriye ubutumire bwa RCS anasaba abagore bakora umwuga wo kugorora bitabiriye umwiherero gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura.
Yagize ati” Ndashimira mwese mwitabiriye iri huriro harimo abatumirwa; iri huriro rigamije gufasha abagore bakora umwuga wo kugorora kubigisha uburyo baharanira kugira imibereho myiza, kubongerera ubushobozi maze bikabafasha kurushaho kugira iterambere rirambye ku Gihugu ,ku rwego bakorera no ku muryango yabo. Ibi bikaba kugira imyitwarire myiza mu kazi (discipline).
Muri uyu mwiherero Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Vicent Biruta, yasabye abitabiriye umwiherero kugerageza guhuza akazi n’inshingano z’urugo ntihagire ikibangamira ikindi.
Yagize ati” Mbere na mbere ndabashimira amahitamo mwagize yo guhitamo umwuga mukora usaba ubwitange no kuba mukunda Igihugu; utagira kwihangana biragoye kuba wakora aka kazi mukora. Ndabasaba rero ko mu byo mukora byose mugomba kumenya guhuza akazi n’inshingano z’umuryango ntihagire ikibangamira ikindi kandi byose bigakorwa hagamijwe kugera ku iterambere rirambye kuko twese tuzi uruhare rw’umugore mu Gihugu no mu mumuryango.” Uyu ni umwiherero ubaye ku nshuro ya gatanu ukitabirwa n’abagore bakora umwuga wo kugorora, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe icyatuma abagore barushaho gukora akazi kabo kinyamwuga.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/096A9209-1-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/1A1A8203-627x1024.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/2H6A0057-1024x1024.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/2H6A9865-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/2H6A9979-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/2H6A9987-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/2H6A9869-1024x683.jpg)