Categories: Amakuru ya RCSSlider

RCS n’abafatanyabikorwa bayo bahaye Noheri abagororwa mu Igororero rya Nyarugenge

Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge Sinior Superintendent Patrick Muragizi ubwo yakiraga abashyitsi, yashimiye Ministeri y’Ubutabera n’abafatanyabikorwa barimo Rwanda Bridges to Justice(RBJ) n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association, RBA) ku ruhare bagira mu bikorwa bitandukanye by’ubufatanye na RCS haba muri gahunda z’ubutabera n’igorora.

Dr Charity Wibabara wari uhagarariye Ministeri y’Ubutabera yibukije abagororwa ko mu bihe bya Noheri ari igihe cyiza cyo gusubira ku ndagagaciro shingiro zigize ubumuntu.  Ati “Noheri ni igihe kitwibutsa ivuka rya Yezu ariko nanone ni igihe cyo gukundana, gufashanya, kubabarirana, gusangira, gufasha abatishoboye no guha agaciro buri muntu wese”.

Dr Charity Wibabara niwe wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera mu gikorwa cyo gusangira Noheri n’abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge.

Dr Charity kandi yibukije abagororwa ko Noheri yibutsa buri muntu wese ko afite impamvu yo kubaho. Yavuze ko ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga ku butabera bushingiye ku burenganzira bwa muntu nk’uko bigenda bigagara mu mavugurura atundukanye mu mategeko, mu nzego z’ubutabera ndetse n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwavuye kuri gahunda yo gufunga nk’uko kera byakorwaga, rugateza imbere gahunda yo kugorora yibanda cyane mu kwigisha umugororwa imyuga itandukanye n’indangagaciro na kirazira ziranga umuntu muzima.

Yibukije abagororwa by’umwihariko abagore kudasigara inyuma bakabyaza umusaruro amahirwe bahabwa na Leta binyuze muri RCS y’ibikorwa bitandukanye by’igorora nko kwiga imyuga itandukanye, ababwira ko n’ubwo bagonganye n’amategeko, ariko Leta y’u Rwanda ibazirikana umunsi ku wundi ari nayo mpamvu bashyirirwaho gahunda zitandukanye zo kwigira mu igororero icyazabateza imbere igihe bazba barangije ibihano.

Abagororwa bashimishijwe cyane n’umunsi bakorewe, bashimira Ubuyobozi bwa RCS bufungurira amarembo abafatanyabikorwa batandukanye bakaza kwishimana na bo bakabona ko batatereranwe mu buzima barimo. Aba bagororwa bemeza ko uyu mwaka wababereye mwiza cyane kuko abayobozi bakomeye mu nzego z’igihugu babasuye bakaganira na bo bagahabwa impanuro zitandukanye.

Abagore n’abana bari muri iri  Igororero basangiye noheri n’abayobozi ndetse bahabwa impano zitandukanye za Noheri ziganjemo ibiribwa n’ibinyobwa nka fanta, jus, biswi, umuceri n’ibindi bitandukanye.

Komiseri w’Agateganyo ushinzwe Igorora muri RCS Chief Superintendent Olive Mukantabana waje uhagarariye Komiseri Mukuru wa RCS, akaba ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yashimiye abafatanyabikorwa ba RCS badahwema kubaba hafi mu bikorwa bya buri munsi by’igorora n’ubutabera anashimira by’umwihariko Minisiteri y’Ubutabera n’abatanyabikorwa RBJ na RBA ku gikorwa cy’uyu munsi cyo kwitafanya nabo mu gisangira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 n’abagororwa . Yarangije yifuriza abagororwa noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2026.

Chief Supt Olive Mukantabana yashimiye abafatanyabikorwa ba RCS ku ruhare bagira mu igorora.
Umuvugizi wa RCS Chief Supt Hillary E Sengabo yasangije Noheri abana bo mu Igororero rya Nyarugenge.
Abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge bakiranye ibyishimo abashyitsi bari babasuye.

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.