Muri uru ruzinduko minisitri Tamba yagiriye ku Igororero rya Nyanza, rwari rugamije kumenya uko mu Rwanda bagorora no kureba abafungwa babo bohorejwe na Loni bahagororerwa baturutse muri Sierra Leone, yari akeneye kumenya imibereho yabo kubw’amasezerano U Rwanda rwagiranye na Loni ko baharangiriza ibihano. abo bagororwa baje ari umunani (08), batatu (03) bagahabwa imbabazi na perezida w’icyo gihugu bagataha, undi umwe akaza gupfa atarasoza ibihano, ubu bakaba basigaye ari bane barigukora ibihano byabo. Aba bane basabye minisitiri ko yabavuganira nabo bagahabwa imbabazi bakarekurwa nabo, kuko bemeza ko bumva barahindutse ndetse barakosotse.
Mu biganiro bagiranye na Minisitiri Tamba, bashimye Leta y’u Rwanda uburyo ibitaho mu buzima bwa burimunsi, ko ntacyo babura kuko uburenganzira bwabo babuhabwa uko bikwiriye ko ntawe urenganywa cyangwa ngo yimwe serivisi iyariyo yose yaba akeneye, bavuga ko byari bikwiriye ko ariho baza kuko ari igihugu giha agaciro ikiremwamuntu muri rusange ko ntahandi wabona muri Afurika bari kwitabwaho nkuko bitaweho.
Minisitiri Tamba yabwiye abo banyamahanga bagororerwa mu Igororero rya Nyanza, yababwiye ko icyamugenzaga ari ugutsura umubano hagati y’ibihugu byombi hagati ya Minisiteri zombi z’umutekano cyane mu mikoranire mubyo kubaka ubushobozi bw’abakozi binyuze mu mahugurwa hagati ya Polisi n’urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, kuko yasanze hari byinshi u Rwanda rwateyemo imbere.
Igororero rya Nyanza rifite umwihariko wo kwakira imfungwa n’abagororwa baba baramaze gukatirwa n’inkiko bari gukora ibihano by’ibyaha bakoze, aho ntamuntu uhafungirwa akiri muri gahunda zo kuburana.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/Sierra-Leone-1-1024x525.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/Sierra-Leone-2-1-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/sierra-leone-kkk-1-1024x777.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/sierra-leone-6-1024x897.jpg)