Madame Kayitesi Alice, aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’izindi nzego z’umutekano bakiriwe neza n’abagororwa mu mbyino n’indirimo zuje ubutumwa, ndetse banahabwa ikaze n’Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyamagabe. Madame Kayitesi Alice, yatemberejwe aho abagororwa bigira imyuga itandukanye, irimo: gutunganya imisatsi, kuboha, ndetse n’iyubuhinzi n’ubworozi. Ni imyuga izabafasha kwibeshaho neza mu gihe basubiye mu buzima busanzwe basoje ibihano. Yanasuye irerero ry’abana (ECD), ryita kubana bato bari kumwe n’ababyeyi babo mu igororero.
Mu izina ry’abagororwa bagenzi be, umugororwa uyobora abandi yavuze bimwe mu bibazo bahura nabyo, asaba ko ubuyobozi bwabibakemurira cyangwa bukabakorera ubuvugizi aho bukenewe. Muri ibyo bibazo harimo ibifitanye isano n’imiryango yabo nk’abana babo bata ishuri, imitungo yabo idakurikiranwa neza, ndetse n’abagororwa badafite ababo babitaho. Uyu mugororwa yanashimiye ko inzego z’ubuyobozi zibasura zikumva ibibazo byabo.
Mu ijambo Madame Kayitesi Alice yabagejejeho, yashimiye abagororwa ko bagaragaza imyitwarire myiza ndetse ko ibibazo byabo agiye kubikorera ubuvugizi, ibindi akabibakemurira. Yanashimiye ubuyobozi bw’Igororero ko bwuzuza inshingano z’abwo zo kugorora kuko badafunga abantu ahubwo babigisha bakagororoka.
Ntabwo ari ubwa mbere abayobozi basura abaturage babo bari mumagororero atandukanye, mu rwego rwo kubegera ngo bamenye ibibazo bafite n’uburyo babafasha kubikemura n’ibikeneye ubuvugizi bugakorwa.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/07/nyamagabe-1.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/GGGGG.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/imbyino-2-1024x457.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/ibiseke-1024x457.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/ECD-Nyamagabe-1024x457.jpg)