Amasomo ya mvura nkuvure abana bahabwaga yari amaze amezi atandatu, aho bagira umwanya bakisanzuranaho buri wese akabohokera mugenzi we, bakagira abayobozi b’amatsinda aribo ba (Peer Educateur) babafasha kugirango ibiganiro bigende neza. Ibi bikorwa bituma abagiye muri ayo matsinda bakira ibikomere baba barahuye nabyo byatumye bisanga mu cyaha ndetse no mu gihe bari bamaze gukora icyaha.
Ni umushinga uri guterwa inkunga n’umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika USAID/DKU “Dufatanye kubaka ubutabera”, uwo mushinga ukaba waratangijwe n’umuryango Foundation DiDe(Dignity in Detention), mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kugorora. Batangiriye mu magororero atandukanye ariyo Rwamagana, Nyarugenge, Gicumbi n’Igororero ry’Abana rya Nyagatare.
Intego y’uyu mushinga ni ukongerera ubumenyi abashinzwe kurengera rubanda mu bijyanye n’uburenganzira bwabo ndetse n’ubutabera, abunganizi mu mategeko n’abashinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, hibandwa cyane ku batishoboye n’abanyantege nke barimo abana n’abagore baguye mu byaha.
Abaterankunga bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ya Mvura nkuvure yahawe abana 146, ni Foundation DiDe, USAID, LAF na Lawyers of Hope. Amahugurwa yahawe abana b’abahungu 135 n’ababakobwa 11.