Ni igikorwa cyitabiriwe na Madamu Fatmata Loveta Sessay, uhagarariye UNDP mu Rwanda, CG Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru wa RCS umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano w’Igihugu, Sesonga Benjamin, Mbonera Théophile, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Dr Aimé Muyoboke Karimunda Umuyobozi wa ILPD na DCG Rose Muhisoni, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS n’izindi nzego zitandukanye.
SP Alain Gilbert Mbarushimana, umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana yavuze inyungu zitandukanye zo kuburana bikorewe ku ikoranabuhanga n’umusaruro wabyo.
Yagize ati” kuva ubu buryo bwo kuburana bikorewe ku ikoranabuhanga byatangira hamaze kuburaniraho abagororwa 4928, ibi byatanze umusaruro kuko byagabanyije umwanya tumara munzira tujyanye abagiye mu nkiko, kwirinda kuba batorokera mu nzira, kurinda abagororwa indwara zandura vuba, kugabanya ibibagendaho ndetse n’umubare w’abakozi babaherekeza mu nkiko waragabanutse. Ndasoza nsaba inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera gushyira ingufu kugira ngo bimwe bitaranozwa bibashe kunozwa kugirango ubutabera burusheho kugenda neza.”
Komiseri mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, yashimiye abaterankunga b’umushinga ababwira ko inkunga yabo ari umusingi ukomeye.
Yagize “Ndashimira umuryango w’abibumbye cyane ishimi rishinzwe iterambere rikorera mu Rwanda UNDP, ku musanzu wanyu guteza imbere ubutabera bw’u Rwanda, aho mwaduteye inkunga hakubakwa ibyumba bizajya biberamo iburanisha rikorewe ku ikoranabuhanga, aho byubatswe ku Igororero rya Nyarugenge, Nyamagabe, Rubavu na Huye ikiri kubakwa, ndagirango mbashimire umusanzu wanyu mu butabera kuko ari umusingi ukomeye cyane.”
Madamu Fatmata Loveta Sessay, uhagarariye UNDP mu Rwanda, yishimiye uburyo inkunga yabo hari uruhare yagize muguteza imbere ubutabera.
Yagize ati” Turishimye cyane, dushimishijwe nuko inkunga ya UNDP yagize uruhare mu gutuma ubutabera bugenda neza, mubyukuri aho isi igeze ikoranabuhanga niryo rigezweho, bijyanye n’umuvuduko isi iriho buriwese arasabwa kurikoresha, niyo mpamvu no mu butabera naho rigomba gushirwa imbere, mu bufatanye na RCS tuzakora byinshi, twese tugomba kwishira ubu buryo bwo kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko rifite umumaro cyane nko kugabanya ubukererwe, ibigendera mu ngendo zitandukanye. Tugomba gukoresha ubwenge bwacu tutitaye ku ngano y’Igihugu tugakora tugirango tugire byinshi duhindura kandi birashoboka cyane.”
Iyi gahunda yo kuburanisha abari mu Igororero bidasabye ko bajya mu nkiko yatangiye mu gihe hari hadutse icyorezo cya Covid-19, bikorwa n’igeragezwa bizakugaragara ko bikozwe neza hari byinshi byakemurwa kandi umusaruro uragaragara.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/10/E-court-Launch-3-1-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/E-court-hhh-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/E-Court-PS-min-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/E-Court-PS-Just-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/10/cutting-ribbon-1-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/10/watching-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/10/group-E-court-room-2-1024x653.jpg)