Mu bagize itsinda ry’abaganirije abagore bagororerwa mu Igororero rya Ngoma, ni abashinzwe gukurikirana umunsi ku munsi uko hakwirindwa icyo cyorezo, barimo Dr Gahima John umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo, Captain Peter Nemeye, ushinzwe ubuvuzi muri burigade y’uburasirazuba, Rurangwa Diogene ukora muri Minisante, Dukuzimana Marie Alice, Ukuriye ubuzima mu Karere, batanga ikiganiro ku bwirinzi bw’icyorezo kiri mubihangayikishije isi muri iyi minsi.
Mu bibazo abagororwa babajije, nuko bari bafite amatsiko yuko icyo cyorezo cyandura n’uburyo cyakwirindwa ndetse n’ingamba bafata mu rwego rw’ubwirinzi, aho bahawe ubusonuro bwimbitse kuri iki cyorezo ndetse n’uburyo bakwirinda kugira ngo hatazagira aho imenera kandi kuyirinda bishoboka, ariko babasaba ko mubyo bagomba kwita ku isuku kuko ariho yandurira cyane kandi ko nubwo yaba atari ukwirinda icyorezo ko isuku ari ngezi mubuzima.
Mu minsi yashize nibwo hadutse icyorezo cy’ubushita bw’inkende (MPOX) aho isi yose yashize imbaraga mu guhangana nacyo bitewe nuko cyari kimaze guhitana abantu benshi kandi mu gihe gito.