Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Korari inshuti z’umusaraba yasuye Igororero rya Gicumbi isiga ihaye abagororwa bimwe mu bikoresho bakenera

Abaririmbyi ba korari inzira y’umusaraba bakorera muri diyosezi gatolika ya Byumba, basuye abagororwa bo mu Igororero rya Gicumbi, babasigira ibikoresho bakenera mubuzima bwa burimunsi birimo imyenda n’ibindi by’isuku.

Share this Post

Ibi biba biri mu rwego rw’iyogezabutumwa maze babasangiza ubutumwa bwiza no kwereka urukundo abantu bose, aho amatorero ahabwa umwanya agakora ivugabutumwa kubantu bari mumagororero atandukanye ndetse bikaba binagira uruhare rukomeye mu kugorora kukohari abahinduka kubera ko bumvise inyigisho zitandukanye zigakora ku mitima yabo bagakizwa bakazasohoka mu Igororero barafashe inzira y’agakiza bakiyegurira Imana.

Kugira ngo amadini n’amatorero bajye gukora ivugabutumwa mu Igororero bisabirwa uburenganzira umuyobozi mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, agasuzuma ubusabe bwabo yabona ko ntacyo butwaye akabaha uburenganzira kuko hari n’abashobora kwitwaza idini bakigisha inyigisho zidakwiriye zihabanye nibyo baje basaba ndetse n’ubuyobozi bw’Igororero bugomba kuba burikumwe n’abaje kwigisha ijambo ry’Imana.

Bimaze kumenyerwa ko mu igororero amadini ahakorera umurimo kandi ubona ko abari mumagororero baba bakeneye ubwo butumwa bwiza, kuko hari ababa bakeneye ihumure bakumva ubutumwa bwiza bagakira bakongera gusubizwamo icyizere.

Korari inshuti z’umusaraba basuye abagororerwa mu Igororero rya Gicumbi murwego rw’iyogezabutumwa.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form