Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

komiseri w’amagereza muri Seychelles, yasuye Igororero ry’abagore rya Nyamagabe anezezwa n’uburyo abana bitabwaho

Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, yakiriye Komiseri w’Amgereza muri Seychelles Janet georges, ku Igororero rya Nyamagabe, ishimishwa nuko abana babana n’ababyeyi babo bitabwaho.

Share this Post

Komiseri Janet, akigera ku Igororero rya Nyanza, yasobanuriwe byinshi bijyanye na gahunda zo kugorora abagore bagororerwa muri iryo gororero, hibandwa cyane ku myuga itandukanye bigishwa babategura gusubira mubuzima busanzwe, aho yasuye abagore bigira iyo myuga akibonera n’amaso ye ibyo biga atari mumagambo nkuko yabanje kubisobanurirwa ndetse nabiga iyo myuga ubwabo bakamwihera ubuhamya bwuko uko umwuga barikwiga ari ingenzi kuko benshi baba baraje gukora ibihano by’ibyaha bakoze kubera ko nta mwuga wabafasha kwibeshaho bazi.

Muri urwo ruzinduko yagiriye I Nyamagabe, yasuye abana bato babana n’ababyeyi babo, ashimishwa n’uko abana bitabwaho, bagahabwa uburere nk’abandi bana bose, aho bigishwa amasomo y’ibanze yigishwa abana bato, nk’abandi bana bose bari mubuzima busanzwe bagahabwa n’ibyo umwana wese akenera, ibi bikaba bibafasha umwana mumikurire ye ndetse agatekereza neza ntiyumve ko ubuzima arimo hari ikidasanzwe kubera uburyo bitabwaho.

Nyuma yogusoza gusura Igororero rya Nyamagabe yakomereje mu ngoro y’amateka y’abami I Nyanza mu Rukari, asura ibice bibumbatiye amateka y’abami byaranze ingoma ya cyami, ashimira u Rwanda rwashizeho gahunda yo gusigagira amateka kuko ari ingenzi.

Mbere yo gusura ibikorwa bitandukanye ku Igororero rya Nyamagabe, babanje gusobanurirwa ibikorwa bitandukanye bihakorerwa.
Komiseri w’amagereza muri Seychelles Janet Georges, yashimishijwe nuko abana babana n’ababyeyi babo bitabwaho mu Igororero.
Yasuye abagororwa bari kwiga Imyuga itandukanye izabafasha basoje ibihano basubiye mubuzima busanzwe.
Hari benshi bahigira gukora imitako n’ibindi bikoresho bikorwa n’amaboko, bakabigiriramo inyungu kuko iyo bigurishijwe hari inyungu babonamo.
Yishimiye uko abana bitabwaho nkuko abandi bana bo hanze bari mubuzima busanzwe bitabwaho.
Asoje uruzinduko ku Igororero rya Nyamagabe yafashe ifoto y’urwibutso arikumwe na Komiseri Mukuru wa RCS, n’abakozi b’igororero rya Nyamagabe.
Komiseri w’amagereza muri Seychelles Janet Georges, aherekejwe na komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yasuye Ingoro y’amateka yabami mu Rukari anezezwa nuko u Rwanda rusigasira umucyo warwo.
Ugiye kwinjira aho Umwami yabaga abanza guhabwa amabwiriza y’uko bigenda mbere yo kwinjira.
Aha bari bagiye kwinjira mu ngoro y’Umwani aho naho ubanza guhabwa amabwiriza mbere yo kwinjira.
Aha ni mu Ngoro imbere basobanurirwa amateka n’ubuzima butandukanye bwarangaga umwami.
Yanejejwe n’ubwoko bw’inka z’Inyambo zabarizwaga ibwami, nubu zikihaba n’ikimenyetso cy’umuco.
Yeretswe bimwe mu bikoresho gakondo bya kera Abanyarwanda bakoreshaga harimo n’urusyo.
Aha bari basoje gusura Ingoro y’umwami mu Rukari iherereye mu Karere ka Nyanza.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form