Ageze ku Igororero rya Nyanza yasobanuriwe byinshi bijyanye na gahunda zitandukanye mu kugorora, kugirango abari mu igororero bazasoze ibihano by’ibyaha bakoze bari kurwego runaka, aho yasobanuriwe imyuga itandukanye yigishwa abagororwa ntakiguzi, uwaje nta mwuga azi agataha hari ubumenyi afite buzamufasha kwiteza imbere agateza imbere n’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.
SSP Alex Murenzi, Umuyobozi w’Igororero rya Nyanza, yasobanuriye umushyitsi ariwe Komiseri mukuru w’amagereza muri Seychelles, gahunda zitandukanye umubwira ko mu Rwanda uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa.
Yagize ati”Hano ku Igororero rya Nyanza tuhafite abagororwa boherejwe n’umuryango w’abibumbye bakoze ibyaha mu bihugu byabo bahorezwa kuhasoreza ibihano byabo kubera amasezerano Loni yagiranye n’u Rwanda, aribo baturutse mu Gihugu cya Sierra leone bane, hakaba n’abandi bakoze ibyaha bya Jenoside boherejwe n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha muri Tanzaniya, rwasoje imirimo yarwo bagiye bafatirwa mu bihugu bitandukanye, abo bose tubakurikirana umunsi ku munsi kandi babayeho mu buzima bwiza.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugorora ababa barakoze ibyaha RCS, hari gahunda yatangije yo kwigisha imyuga itandukanye umuntu wese usigaje igihe gito ngo asoze ibihano, kugirango azagire icyo yimarira ndetse anakimarire umuryango we, ikindi yavuzeho n’uburyo bwo kurengera ibidukikije aho yasobanuriye abashyitsi ko inkwi zitagikoreshwa ahubwo himakajwe ikoreshwa rya Biogaz, ingufu zikoreshwa mumirimo yo mugikoni.
Umushyitsi yanyuzwe nuburyo abagororwa bitabwaho ashima ghunda u Rwanda rwihaye biturutse ku buhamya yahawe n’abagororwa.
Yagize ati” Ndatunguwe aho umuntu bamufunga akabaho mubuzima nkubwo undi wese uri hanze abayemo, biratangaje, gusa ibi nibyiza nabandi bakabaye babyigiraho, kuko ntaho wapfa kubibona ngo umuntu akore icyaha banamwiteho, ndashimira Leta y’u Rwanda uburyo yita kubaturage bayo ibi ni ibintu by’agaciro gakomeye, mukomrezeho rwose kuko muri mumurongo mwiza.”
Bamwe mubagororwa baturutse mugihugu cya Sierraleone, bamuhaye ubuhamya bw’uko bitabwaho ndetse ko ubuzima babayeho ntaho butandukaniye n’ubwo hanze kuko uburengazira bwose babuhabwa ndetse ko nicyo bakeneye cyose bakibona kandi ku gihe.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/Nyanza-4-ok-ok-1024x684.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/nyanza-3-ok-1024x509.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/Nyanza-6-ok-1024x635.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/Nyanza-1-ok-1-1024x662.jpg)