Aba bashyitsi basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe abanyarwanda bari babanye neza kugeza aho batangiye kubibwamo amacakubiri. Ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basobanuriwe uko abukoroni baciyemo ibice umuryango nyarwanda wari ubanye neza kugira ngo babashe kubayobora.
Ibyo byose byakurikiwe n’ubutegetsi bubi bwashimangiye amacakubiri binyuze mu icengezamatwara ryagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo gusobanukirwa ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yakoranywe, basuye ahashyinguwe Imibiri y’inzirakarengane, barazunamira.
Amaze guha icyubahiro imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, CG Hamunyela yavuze ko yashenguwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda ariko anashima ubutwari bw’abanyarwanda bafashe iyambere bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Yashimye kandi ubutwari bwabo bugaragarira mu buryo bishatsemo ibisubizo byabagejeje ku iterambere Igihugu gifite none.

CG Hamunyela yashenguwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
