Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe Igorora, Evariste Murenzi, yageze muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi

None tariki ya 06 Ukuboza 2024, Komiseri Mukuru w’Urwego rw' u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Evariste Murenzi arikumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe bitabiriye ibirori byo gusoza amasomo y’abofisiye bakuru 44 barimo 5 ba RCS, ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero.

Share this Post

Amasomo yari amaze umwaka, yitabiriwe n’abofisiye bakuru bagera kuri 44 barimo batanu (5) baturutse muri RCS ku bufatanye bw’inzego zishinzwe kugorora muri ibi bihugu byombi. Aba 44 bashoje, babaye ab’icyiciro cya kabiri kuri aya masomo yiswe “Senior Management and Development Course in Corrections (SMDCC)”, bikaba ari n’inshuro ya mbere RCS yohereje abofisiye bayo.

Ibi birori byabereye kuri Chikurubi Dam View, bikaba byayobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera muri Zimbabwe Hon. Ziyambi Ziyambi hamwe n’abandi bayobozi bakuru. Abasoje aya masomo bahawe imidali y’ubuyobozi n’imicungire myiza y’Amagororero ndetse n’impamyabumenyi mu icungamutungo n’imiyoborere yatanzwe na Kaminuza ya ‘Zimbabwe Open University n’izindi seritifika zitandukanye zatanzwe n’ibigo aribyo ‘Zimbabwe Prisons and Correctional Service Staff College na Chitepo School of Ideology.’

Uru ruzinduko rwabaye urw’ingirakamaro ku buyobozi bwa RCS kandi rushingiye ku bufatanye busanzwe buhari bw’ibihugu byombi. CG Murenzi yaganiriye n’abayobozi batandukanye bo muri Zimbabwe ku buryo bwo gusangira ubumenyi no gukomeza ubufatanye mu kunoza imicungire y’abagororwa n’abantu bafunze ndetse no gukomeza gahunda y’igorora ihamye.

Biteganyijwe kandi ko CG E.Murenzi azasura ikigo cya Marondera kigororerwamo abagore bitegura gusubira mu muryango ndetse n’ikigo gikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi n’abantu bafunzwe cya Mazoe kugira ngo asangire na bo ubunararibonye ku buryo bwo gufasha imfungwa n’abagororwa mu buryo bwo kongera umusaruro no kubinjiza mu buzima busanzwe.

Ba ofisiye bakuru 5 ba RCS basoje amasomo ya Senior Management Development Course in Corrections (SMDCC) muri Zimbabwe.

44 bashoje aya masomo ya Senior Management Development Course in Corrections (SMDCC) bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi bitabiriye uyu muhango.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form