Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge SP Eric Mwungura yabasobanuriye ubuzima bw’Igororero muri rusange; asobanurira abashyitsi ingamba zashyizweho zo gucunga umutekano w’Igororero harimo n’icyumba (control room) kigenzurirwamo umutekano w’imbere mu Igororero n’inyuma yayo hifashishijwe gufata amashusho. Abashyitsi bashimye ubu buryo bavuga ko bikwiye ko nabo bakoresha iri koranabuhanga iwabo kuko ritanga amakuru y’umutekano ku gihe.
basuye kandi icyumba cy’iburanisha rikorewe kuri murandasi (E-Court) n’ibikorwa byo gutunganya umwanda uva mu Igororero ukavamo ingufu za biyogaze (biogas) zifashishwa mu gutekera abantu bafunzwe n’abagororwa. Banasuye amashuri atandukanye yigisha abagororwa imyuga n’ubukorikori mu rwego rwo kubigisha umwuga uzabafasha kwiteza imbere igihe bazaba basohotse mu igororero.
CG Hamunyela yishimiye uko uburyo bwa biyogaze (biogas) bufasha kubungabunga ibidukikije bikanafasha kugabanya amafaranga akoreshwa mu kubona ingufu zo guteka. Yanashimye kandi imirimo abagororwa bakora ibafasha kugira ubuzima bwiza, harimo iy’ubuhinzi bw’imboga barya buri munsi n’ubworozi bw’inka bufasha abakeneye indyo yihariye nk’abana n’abarwayi kubona amata.
Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibiya (NCS) Raphael T. Hamunyela n’itsinda bazanye basoje ibikrwa by’umunsi bajya gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho basobanuriwe amateka yaranze urugamba n’ubutwari bw’abanyarwanda bitangiye igihugu cyari mu kaga kugera ubwo bakibohoye.

CG Hamunyela n’itsinda bazanye mu Rwanda, basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
