Categories: Amakuru ya RCSSlider

Komiseri Mukuru wungirije wa RCS DCGP Rose Muhisoni yasuye Igororero rya Ngoma aganira n’Abakozi ndetse n’Abagore bahagororerwa

Ni uruzinduko rw’umunsi umwe aho umuyobozi yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bakorera ku cyicaro gikuru I Kigali, aribo wa umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe imibereho, umuyobozi ukuriye ishami ry’Itangazamakuru n’imibanire, Umuyobozi ukuriye ishami ry’Ubugenzuzi mu rwego rwo kwegera abakozi no kumenya uburyo akazi kabo ka burimunsi bagakora hanarebwa imbogamizi bahura nazo n’uburyo zakemuka ndetse bakanaganiriza abagore bagororerwa kuri iryo gororero kuko rigororerwamo abagore gusa.

Mu mwanya yahamaze yaganirije abagore b’Igororero rya Ngoma abasaba kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, abibutsa ibijyanye n’uburenganzira bwabo anababwira ku Itegeko rishya riheruka gusohoka rijyanye na gahunda yo kugorora abakoze icyaha bikaba ngombwa ko bisanga mu Igororero, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza. Yabahaye umwanya bamubaza ibibazo aho bimwe byasubijwe ibindi bihabwa umurongo byakemukamo anabizeza ubuvugizi kubyo babona bibukwiriye.

Yanafashe umwanya aganira n’Abakozi b’Umwuga b’Urwego, aho yatangiye abifuriza umwaka mushya muhire anabifuriza no kuzasoza uwo batangiye amahoro, mubyo yabanzeho harimo, imitunganyirize y’akazi ka burimunsi, imyitwarire myiza, gucunga umutekano w’abantu bafunzwe anabasaba kwirinda bimwe mu byabagiraho ingaruka birimo ubusinzi, kwinjiza ibitemewe mu Igororero n’ibindi byakwangiza isura mbi yabo,ababwira ko bahora bifuza ko imibereho yabo yarushaho kumera neza ndetse nabo yabaganirije kubijyanye n’itegeko rishya rishyiraho urwego rw’urwanda rushinzwe igorora na serivisi z’igororora anatanga umwanya bamubaza ibibazo bitandukanye ababwira ko urugendo rwo kugorora rurimo ibintu byinshi kandi abazizeza ubuvugizi aho bishoboka.

Yasuye n’Irerero rirererwamo abana kuri babana na ba nyina kubera impamvu zitandukanye nk’abo ababyeyi babo baje batwite, abazanye n’ababyeyi babo kubera ko igihe cyo gutandukanywa nabo nkuko amategeko abiteganya kuko amategeko ateganya ko umwana atemerewe gutandukanywa na nyina ataruzuza imyaka itatu, aho yishimiye uburyo abana babayeho n’uburyo bitabwaho haba mu guhabwa ubumenyi n’imibereho myiza.

Uruzinduko rwe Komiseri Mukuru wungirije n’abamuherekeje barusoreje I Zaza ahari ubuhinzi bw’inanasi buhakorerwa mu rwego rw’umusaruro aganira n’Abakozi b’Urwego b’Umwuga bakorera kuri iyo site nabo abasaba kujya bitwararika mu kazi kabo ka burimunsi.

DCGP Rose Muhisoni yasuye Igororero rya Ngoma aganira n’Abakozi baryo ndetse n’abagore bahagororerwa.
Abagore bagororerwa mu Igororero rya Ngoma bishimiye uruzinduko rw’umuyobozi.
Aabagore b’Igororero rya Ngoma bagaragaje ibyishimo mu mbyino zitandukanye.
DCGP Rose Muhisoni aganira n’Abakozi b’Urwego b’Umwuga ku Igororero rya Ngoma.
ubwo DCGP yasuraga irerero rirererwamo abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

18 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.