Categories: Amakuru ya RCSSlider

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi ari mu ruzinduko rw’akazi mu Gihugu cya Namibiya

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe Igorora mu Gihugu cya Namibiya (NCS) bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufanye  muri gahunda zigorora nk’uko byemejwe mu nyandiko y’amasezerano y’ubufanye yasinyiwe I Kigali kuwa 06 Gashyantare 2025 ubwo CG Raphael T Humunyela yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko rw’akazi arimo, CG Evariste Murenzi na CG Raphael T Humunyela wa Namibiya kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2025 I Windhoek muri Namibiya bashyize umukono kuri gahunda yo gushyira mu bikorwa  bikubiye mu masezerano y’ubufatanye ku mpande zombi yasinywe mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2025 i Kigali.

Iyi ntambwe yatewe ku bigo byombi, igiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa bikubiye muri aya masezerano y’ubufanye cyane cyane mu nzego z’amahugurwa no kongerera ubushobozi abakozi b’ibigo byombi, gucunga umutekano w’amagororero, Gahunda z’igorora no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa barangije ibihano, gusangira ubunararibonye mu micungire no kwita ku bagororwa, gusangira ubumenyi ku ikoranabuhanga nka Biogaz n’ikoranabuhanga mu gukora ibiribwa bitandukanye.

CG Evariste Murenzi na mugenzi we wo muri Namibia CG Raphael T Humunyela.

Ubu bufatanye hagati y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia(NCS) bwitezweho kandi kuzongera umusaruro n’ubunyamwuga mu bikorwa by’igorora ku mpande zombie nko mu mahugurwa n’iterambere ry’ubushobozi bw’abakozi, Iterambere ry’amasomo n’ibikoresho, Ubushakashatsi n’iterambere mu nzego zombi, Gusangira ubuhanga mu bice bitandukanye by’amahugurwa, iterambere, guteza imbere no gucunga impano, kuyobora ndetse no koherezanya abakozi batoza abandi.

CG Evariste Murenzi n’itsinda bari kumwe, basuye Ikigo gitangwirwamo Imyitozo y’Ibikorwa by’Igorora cya Lucius Sumbwanyambe Mahoto aho bishimiye gahunda nziza zitangirwa muri icyo kigo nk’imyitozo y’ibanze y’igorora, ubuyobozi n’ibikorwa by’igorora, kwita no Kuyobora abandi n’ibindi.

U Rwanda na Namibiya bifitanye umubano binyuze mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono mu nama Isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yabereye i Addis, muri Gashyantare 2023, ibyo bikaba byaratumye umubano w’ibihugu byombi urushaho gukomera by’umwihariko mu nzego z’umutekano n’iz’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi n’ibindi.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.