Taliki 24 Nzeri 2024, Komiseri w’Amagereza muri Seychelles, Janet Georges, yasuye Icyicaro gikuru cya RCS, ahura n’abayozi bakuru baganira kuri gahunda zitandukanye zirimo iz’iterambere ry’urwego ndetse n’intego yarwo muri rusange, afata umwanzuro wo kujya kureba ahakorerwa amahugurwa y’abakozi, ariyo mpamvu uyumunsi kuwa 25 Nzeri 2024, yiriwe ku ishuri rya RCS areba ibikorwa bitandukanye by’iryo shuri ndetse anasobanurirwa byinshi ku masomo ahatangirwa.
Muri urwo ruzinduko yagiriye ku Ishuri rya RCS Training School Rwamagana, umuyobozi ushinzwe amasomo SP Tonny Mutuyimana, yamusobanuriye byinshi bijyanye n’amasomo ahabwa abakozi.
Yagize ati” Muri rusange iki kigo gitangirwamo amasomo atandukanye ajyanye n’ibyicyiro biba byahaje, hari amasomo ahabwa abakozi bato bitegura kuba abakozi b’umwuga bashya, tukagira amahugurwa yaba Ofisiye bato ( Cadet course, tukagira amahugurwa ahabwa abari basanzwe mu kazi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ndetse n’andi mahugurwa ahabwa abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu bifite umutekano muke, aya masomo dufite abarimu babifitiye ubumenyi n’ubushobozi bigisha ibyo byicyiro byose kandi amasomo bize bakayabyaza umusaruro mu kazi bakora ka burimunsi.”
Nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku mahugurwa ahatangirwa, Komiseri w’Amagereza muri Seychelles, Janet Georges, yashimye uburyo RCS yubatse asaba ko ubumenyi bafite bazabubasangiza.
Yagize ati” Ndishimye cyane, nagize amahirwe yo gusura iri shuri, nibyiza kuko bigaragara ko mufite icyerekezo kizima ejo Hanyu ni heza, ibi ndabivuga kubera ko nabyiboneye n’amaso yanjye si ibyo nabwiwe, ibi binyereka ko mufite abakozi beza bafite uko baba baratojwe, ndasaba ibihugu byose kunga ubumwe tukajya dukorera hamwe duharanira ejo habazadusimbura heza, kandi ndizerako dushize hamwe nka Afurika ntacyatunanira twabigeraho.”
Yasoje asaba ko habaho ubufatanye mu rwego rwo kugira ngo na bo babashe kuzamura urwego rw’amagereza iwabo kuko basanze hari byinshi bagomba kwigira ku Rwanda haba mu bikorwaremezo ndetse no mu mahugurwa ahabwa abakozi ku Ishuri rya RCS.
Abagororwa mu magororero atandukanye bakomeje kugaragaza ikibazo cy’uko iyo bakatiwe n’inkiko igihano cy’igifungo cy’imyaka runaka…
Politiki yo kugorora kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa 2010, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS…
Kuri uyu wa 23 Mata 2026 mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, habereye igikorwa cyo kumurika…
Igororero rya Huye ni rimwe mu magororero afite amwihariko ugereranyije n’andi, hashingiwe ku bikorwa biharangwa…
Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko…
Kuri uyu wa 07 Mata 2026, mu magororero yose yo mu Rwanda, abagororwa hamwe n’abakozi…
This website uses cookies.