Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Janet Georges, Komiseri w’Amagereza muri Seychelles, yasuye Ishuri rya RCS ritangirwamo amahugurwa y’abakozi

Janet Georges, Komiseri w’Amagereza muri Seychelles, nyuma yo gusura Icyicaro gikuru cy’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, agahura n’abayobozi batandukanye bakaganira kuri gahunda zitandukanye z’urwego, uyumunsi yakomereje uruzinduko ku ishuri ritangirwamo amahugurwa y’abakozi I Rwamagana.

Share this Post

Taliki 24 Nzeri 2024, Komiseri w’Amagereza muri Seychelles, Janet Georges, yasuye Icyicaro gikuru cya RCS, ahura n’abayozi bakuru baganira kuri gahunda zitandukanye zirimo iz’iterambere ry’urwego ndetse n’intego yarwo muri rusange, afata umwanzuro wo kujya kureba ahakorerwa amahugurwa y’abakozi, ariyo mpamvu uyumunsi kuwa 25 Nzeri 2024, yiriwe ku ishuri rya RCS areba ibikorwa bitandukanye by’iryo shuri ndetse anasobanurirwa byinshi ku masomo ahatangirwa.

Muri urwo ruzinduko yagiriye ku Ishuri rya RCS Training School Rwamagana, umuyobozi ushinzwe amasomo SP Tonny Mutuyimana, yamusobanuriye byinshi bijyanye n’amasomo ahabwa abakozi.

Yagize ati” Muri rusange iki kigo gitangirwamo amasomo atandukanye ajyanye n’ibyicyiro biba byahaje, hari amasomo ahabwa abakozi bato bitegura kuba abakozi b’umwuga bashya, tukagira amahugurwa yaba Ofisiye bato ( Cadet course, tukagira amahugurwa ahabwa abari basanzwe mu kazi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ndetse n’andi mahugurwa ahabwa abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu bifite umutekano muke, aya masomo dufite abarimu babifitiye ubumenyi n’ubushobozi bigisha ibyo byicyiro byose kandi amasomo bize bakayabyaza umusaruro mu kazi bakora ka burimunsi.”

Nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku mahugurwa ahatangirwa, Komiseri w’Amagereza muri Seychelles, Janet Georges, yashimye uburyo RCS yubatse asaba ko ubumenyi bafite bazabubasangiza.

Yagize ati” Ndishimye cyane, nagize amahirwe yo gusura iri shuri, nibyiza kuko bigaragara ko mufite icyerekezo kizima ejo Hanyu ni heza, ibi ndabivuga kubera ko nabyiboneye n’amaso yanjye si ibyo nabwiwe, ibi binyereka ko mufite abakozi beza bafite uko baba baratojwe, ndasaba ibihugu byose kunga ubumwe tukajya dukorera hamwe duharanira ejo habazadusimbura heza, kandi ndizerako dushize hamwe nka Afurika ntacyatunanira twabigeraho.”

Yasoje asaba ko habaho ubufatanye mu rwego rwo kugira ngo na bo babashe kuzamura urwego rw’amagereza iwabo kuko basanze hari byinshi bagomba kwigira ku Rwanda haba mu bikorwaremezo ndetse no mu mahugurwa ahabwa abakozi ku Ishuri rya RCS.

Komiseri w’Amagereza Muri Seychelle, Janet Georges, arikumwe na DCG Rose Muhisoni, bazenguruka ahantu hatandukanye ku ishuri rya RCS, ritangirwamo amahugurwa.
Yagiye yerekwa ibice bitandukanye anasura aho abanyeshuri bari mumahugurwa y’abakozi bato bitegura kwinjira mu kazi bigira, areba imyitozo bahabwa.
Umuyobozi ushinzwe amasomo ku ishuri rya RCS Training School Rwamagana, SP Tonny Mutuyimana aha impano umushyitsi.
Abashyitsi n’abakozi batandukanye ba RCS bafashe ifoto y’urwibutso.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form