Abagize iri tsinda ‘Living Oaks’ ryihebeye ibikorwa byo kwigisha Ijambo ry’Imana no gufasha abatishoboye hirya no hino ku Isi, bakiriwe neza n’abagororwa bo muri iri Gororero rya Nyarugenge ndetse n’ubuyobozi bw’Igororero muri rusange. Basuye ibikorwa bitandukanye by’igororero bifasha kugorora abakoze ibyaha, ku buryo basoza ibihano bakatiwe n’inkinko baramaze guhinduka mu buryo bushimishije, bikabafasha kubana neza n’umuryango nyarwanda.
Nyuma yo gusobanurirwa byinshi mu bihakorerwa, aba Bavugabutumwa bahakoreye igiterane mbaturamugabo, maze abagororwa bagezwaho ubutumwa bwiza. Abagize iri tsinda bashimiye uburyo bakiriwe neza n’ubuyobozi bw’iri Gororero na RCS muri muri rusange, ndetse basaba ko hazabaho amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati yabo n’ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS).