Categories: Amakuru ya RCSSlider

Itsinda riturutse mu gihugu cya Liberiya ryasuye RCS, besobanurirwa imikorere y’ikoranabuhanga rya IECMS

Mu bibazo abo bashyitsi babajije, bibanze ku mikoreshereze y’iri koranabuhanga u Rwanda rwimakaje, basobanurirwa uko rikora n’uko ryoroheje akazi ko gucunga amadosiye bigakorwa mu buryo bwizewe. Babwiwe ko iri koranabuhanga risangiwe n’inzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera ku buryo abarikoresha babona amakuru yose bifuza ku birego byose byashyikirijwe ubutabera bidasabye ko afata umwanya wo kujya gushaka amadosiye akeneye mu zindi nzego ahubwo bakayahererekanya badakoze urugengo ngo bave aho bari.

Darryl Ambrose waje ayoboye itsinda, yashimye u Rwanda ku buryo rwimakaje iri koranabuhanga ashima ko ryihutisha akazi no kugabanya bimwe mubyagenderaga mu ngendo hagiye gushakwa amadosiye ahantu hatandukanye. Yakomeje avuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha mu kuzamura no kuvugurura imikorere mu butabera iwabo asoza ashimira Ubuyobozi bwa RCS umwanya babahaye n’ubumenyi babasangije.

Intego y’ikoranabuhanga rya IECMS ni ugusangira amakuru ku nzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera, harimo Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda (RNP), Ikigo cy’Ubushinjacyaha (NPPA), inkiko n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS).

Abashyitsi na bamwe mubakozi ba RCS, bakora ku cyicyaro baganiriye ku mikorere ya IECMS.
Darryl Ambrose, wari uhagarariye itsinda yahawe na CP John Bosco Kabanda Komiseri ushinzwe imirimo rusange.
Wari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya IECMS, imikorere yaryo.
Abashyitsi n’abakozi ba RCS, bakorera ku cyicyaro gikuru cya RCS, bafashe ifoto y’urwibutso.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.