Mu bibazo abo bashyitsi babajije, bibanze ku mikoreshereze y’iri koranabuhanga u Rwanda rwimakaje, basobanurirwa uko rikora n’uko ryoroheje akazi ko gucunga amadosiye bigakorwa mu buryo bwizewe. Babwiwe ko iri koranabuhanga risangiwe n’inzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera ku buryo abarikoresha babona amakuru yose bifuza ku birego byose byashyikirijwe ubutabera bidasabye ko afata umwanya wo kujya gushaka amadosiye akeneye mu zindi nzego ahubwo bakayahererekanya badakoze urugengo ngo bave aho bari.
Darryl Ambrose waje ayoboye itsinda, yashimye u Rwanda ku buryo rwimakaje iri koranabuhanga ashima ko ryihutisha akazi no kugabanya bimwe mubyagenderaga mu ngendo hagiye gushakwa amadosiye ahantu hatandukanye. Yakomeje avuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha mu kuzamura no kuvugurura imikorere mu butabera iwabo asoza ashimira Ubuyobozi bwa RCS umwanya babahaye n’ubumenyi babasangije.
Intego y’ikoranabuhanga rya IECMS ni ugusangira amakuru ku nzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera, harimo Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda (RNP), Ikigo cy’Ubushinjacyaha (NPPA), inkiko n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS).
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/the-guests-1024x539.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/gift-1024x679.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/all-1024x679.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/L-grp-photo-1-1024x583.jpg)