Aba bakirisitu bahawe ikaze n’ubuyobozi bw’Igororero ndetse banakirwe neza n’abagororwa bagororerwa muri iri Gorero rya Nyarugenge.
Iri tsinda ry’Abakirisitu b’Itorero rya Calvary ryaje riyobowe na Pasiteri Serugendo Espoir, aherekejwe n’abandi bashumba batandukanye. Bahatanze ibyigishwa bitandukanye biganisha ku kureka icyaha maze bagahinduka abantu Imana yishimira. Banabakanguriye kurushaho kwitwara neza aho bari mu Igororero, cyanecyane birinda kwinjiza ibitemewe no gutanga amakuru ku bashobora kwijandika mu bikorwa nkibyo bibi byahungabanya umutekano wabo na bagenzi babo.