Igikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse mu mwaka wa 1994, biri muri gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa mu banyarwanda, hagamijwe, mu rwego rwo kunga abenegihugu no kwirinda aho amacakubiri ayariyo yose yamenera, muburyo bwo kwishakamo ibisubizo byo kurenga ibibi banyuzemo, bayubakira igihugu kizira amacakubiri.
N’igikorwa cyitabiriwe n’umushumba w’Itorero Angilikani Diyosezi ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Musenyeri Muhutu Nathan, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi Bwana Habimana Alfred, inzego z’Umutekano, uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, Abashumba batandukanye bo mu Itorero Angilikani Diyosezi ya Cyangugu na bamwe mu bakomoka mu miryango y’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari baje gukurikirana igikorwa cyo gusaba imbabazi.
Abagororwa basabye imbabazi, bahawe impanuro zitandukanye, babasaba kwigisha bagenzi babo babana binangiye nabo bataratera intambwe, bagasaba imbabazi kuko biruhura uzisabye akabohoka umutwaro yari yikoreye akawutura.