Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itorero ADEPER ryakoreye igiterane cy’ivugabutumwa mu Igororero rya Musanze

Uyu munsi tariki 03 Mata 2025 ku Igororero rya Musanze habereye igiterane cy’ivugabutumwa ry' itorero ADEPR, icyo giterane cyakorewemo umuhango w'umubatizo no kwakira abakiristu bashya hanatangwa inkunga y’ibikoresho bitandukanye.

Share this Post

Muri iki giterane cyari cyitabiriwe na Réverend Pasteur SAFARI Wilson, umushumba w’ururembo rwa Muhoza habereyemo imihango itandukanye, aho abagororwa 33 babatijwe, 7 barakirwa ndetse n’abandi 4 barasengerwa.

Iki giterane cyari cyanitabiriwe na Rev.Pasteur UWAMBAJE Emmanuel waje ayoboye korali Impuhwe ndetse na Rev.Pasiteri BIZIMANA KAZUNGU Charles, Aumonier wa ADEPR ku lgororero rya Musanze.

Munyigisho zatanzwe bakanguriye abagorwa n’abantu bafunze kuba abizerwa beza barangwa n’ibikorwa byiza bizira ibyaha. Basabwe kandi kwitwara neza mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Ijambo ry’Imana ryahawe aba bagororwa ryari rigamije kubakangurira kwera imbuto nziza bikanagaragariza umuryango nyarwanda ko bihannye kandi ko bagororotse.

Korali Impuhwe yari yaje ivuye mukarere ka Rubavu yazaniye abagororwa inkunga y’ibikoresho by’isuku n’imyenda byose bifite agaciro ka 1,953,000 Frws.

Amadini n’amatorero asanzwe akorana n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora mu bikorwa bitandukanye bijyane no kugorora binyuze mu nyigisho z’Ijambo ry’Imana ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo n’inkunga zitandukanye zigenerwa abagororwa.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form