Categories: Amakuru ya RCSSlider

Itorerero ry’abadivantisite ryakoreye ivugabutumwa mu Igororero rya Nyarugenge, Abagororwa 213 barabatizwa

Ni ivugabutumwa ryitabiriwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’iryo torero, ariwe Aumônier Umuhoza Miriam, ryitabirwa kandi na Choosen Race Choir, korari ya English Church Kanombe, aho bakoze ivugabutumwa ryabo mu ndirimo nkuko nubundi amakorari bakunda gutambutsa ivugabutumwa ryabo mu ndirimbo, abitabiriye iryo vugabutumwa banyurwa n’indirimbo nziza zuje ubutumwa bwiza bw’Imana kuburyo abari bitabiriye wabonaga bose banezerewe bafite akanyamuneza ku maso.

Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo kwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye, habayeho kandi giutanga ibitabo by’indirimbo na bibiliya ku bagorororwa bari bitabiriye ivugabutumwa, kuko ibyo bitabo bibafasha gukura mugakiza no kubashya gusobanukirwa neza ijambo ry’Imana baryisomera, bizezwa ko kandi iri vugabutumwa rizahoraho mu rwego rwo kurushaho kogeza inkuru nziza ya Kristo, hagamijwe gusobanurirwa ububi bw’icyaka n’inyugu iri mukwakira agakiza.

Amatorero n’amadini agira uruhare runini muri gahunda zitandukanye zo kugorora cyane nko mu nyigisho z’isanamitima no kugarukira Imana binyuze mu ndirimbo ndetse n’ubutumwa bwiza aho benshi barangiza ibihano baba barakatiwe barahindutse binyuze muri izo ndirimbo.

Choosen Race Choir, korari ya English Church Kanombe, iri mubitabiriye ivugabutumwa mu Igororero rya Nyarugenge.
Ivugabutumwa ry’Itorero Adiventisite ryasize abizera bashya 213 bo mu Igororero rya Nyarugenge babatijwe.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

22 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.