Ni ivugabutumwa ryitabiriwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’iryo torero, ariwe Aumônier Umuhoza Miriam, ryitabirwa kandi na Choosen Race Choir, korari ya English Church Kanombe, aho bakoze ivugabutumwa ryabo mu ndirimo nkuko nubundi amakorari bakunda gutambutsa ivugabutumwa ryabo mu ndirimbo, abitabiriye iryo vugabutumwa banyurwa n’indirimbo nziza zuje ubutumwa bwiza bw’Imana kuburyo abari bitabiriye wabonaga bose banezerewe bafite akanyamuneza ku maso.
Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo kwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye, habayeho kandi giutanga ibitabo by’indirimbo na bibiliya ku bagorororwa bari bitabiriye ivugabutumwa, kuko ibyo bitabo bibafasha gukura mugakiza no kubashya gusobanukirwa neza ijambo ry’Imana baryisomera, bizezwa ko kandi iri vugabutumwa rizahoraho mu rwego rwo kurushaho kogeza inkuru nziza ya Kristo, hagamijwe gusobanurirwa ububi bw’icyaka n’inyugu iri mukwakira agakiza.
Amatorero n’amadini agira uruhare runini muri gahunda zitandukanye zo kugorora cyane nko mu nyigisho z’isanamitima no kugarukira Imana binyuze mu ndirimbo ndetse n’ubutumwa bwiza aho benshi barangiza ibihano baba barakatiwe barahindutse binyuze muri izo ndirimbo.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/seventh-day-1-1-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/seventh-day-2-1024x683.jpg)