Intego y’ urwo ruzinduko rwabo rugamije kuganiriza abantu bafunzwe bari mu Igororero rya Nyarugenge mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihizwa tariki 26/06/2023, aho abari muri iryo gororero bahawe ikiganiro kigaruka ku kwimika amahoro no kubana kivandimwe ku bantu bafunzwe ndetse no kugira umuco wo kwemera icyaha no gusaba imbabazi kubahemukiye bakabasha kubana neza kuko sosiyete nyarwanda ikeneye abantu babanye mu mahoro, icyo kiganiro kikaba cyatanzwe n’umunyamabanganshingabikorwa w’umurenge wa Gahanga Rutebuka Emmanuel, aza kunganirwa n’umukuru w’inama njyanama y’uwo murenge ndetse umwe mubasoje ibihano wahoze afunze ndetse na bamwe mu bagororwa bafunzwe bakomoka muri uwo murenge baboneraho kubaza ibibazo mbonezamubano.
Umuyobozi w’umunyamabanganshingabikorwa w’umurenge wa Gahanga Rutebuka Emmanuel, mu rwego rwo kwimakaza amahoro abantu bose bakwiye kugira umuco wo kubabarira.
Yagize ati” mubyukuri kugirango amahoro akameze asagambe muri sosiyete Nyarwanda buriwese yakabaye yiyumvamo umuco wo gusaba imbabazi no kubabarira, kuko iyo wakoze icyaha ugasaba imbabazi urabohoka, ndatse kandi niyo watanze imbabazi nabwo urabohoka, ndashishikariza buriwese urihano ibyo bintu kubigira ibyo kuko aribyo bizatuma amahoro arushaho gusagamba.
Muri mucyo Nyarwanda kubabarira ni ibintu bimenyerewe ku muntu wakoshereje mugenzi we, byaba ngombwa akica icyiru murwego rwo kurushaho guharanira amahoro mu miryango aho abantu batandukanye baba batuye.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.