Amarushanwa akaba azakomereza mu ntara y’amajyaruguru, aho azahuza amakipe ari mu itsinda rya 4 ririmo amakipe y’amagororero ya Gicumbi, Musanze, Rubavu bakazahurira kuri sitade ya Musanze kuwa 25 na 26 Gicurasi 2023, ikipe izavamo nayo ikazahura n’izindi kipe zabashije kugera muri kimwe cyakabiri, amakipe ane azaba yarasigaye mu matsinda nayo azahura agakina hakavamo ebyiri zizahura ku mukino wa nyuma.
Amakipe azaba yaritwaye neza mu majonjora, nayo azahurira muri kimwe cya kabiri tariki ya 01 Kamena 2023, nayo yongere akine harebwa azagera ku mukino wa nyuma, atsinze nayo azahure havemo ikipe izatwara igikombe kizaba cyateguwe ku ikipe izaba yahize izindi, uyu mukino wa nyuma ukazabera kuri sitade ya Bugesera hagati y’itariki 8 na 9 Kamena 2023, aho ni naho hazatangirwa ibihembo byose ku makipe azaba yarahize ayandi ndetse n’abakinnyi bagaragaje ubuhanga.
Intego y’aya marushanwa hagati y’Amagororero, ni uguhuza abakozi bagatoranyamo abakinnyi beza bazi umupira w’amaguru hagatangizwa ikipe y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora, ikubakwa mu rwego rwo guha agaciro siporo.