URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ibikoresho bitandukanye n’ibirirwa byahawe abagore ndetse n’abana babana n’ababyeyi babo muri gereza

Share this Post

Uyu munsi taliki ya 31 ukwakira 2021,kuri Gereza ya Nyarugenge habereye igikorwa cyo guha noheri n’ubunani,abagore n’abana babana n’ababyeyi babo muri gereza  bataruzuza imyaka itatu,babazanira ibikoresho  by’isuku,imyenda  ndetse n’ibiribwa bitandukanye, nkuko abagiraneza bifuje kusangiza iminsi mikuru .

Muri abo bagiraneza harimo abakozi biteranije bakora muri banki arizo Bank of Africa na KCB Bank ndetse n’irindi tsinda ry’abantu makumyabiri na babiri (22)ridafite aho rishingiye, ahubwo ari uko ari umutima wabo wabibahase bakumva bagomba gusangira n’abantu batishoboye babasangiza iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.

Komiseri ushinzwe imibereho myiza  y’Imfungwa n’Abagororwa muri RCS,CP John Bosco Kabanda,yashimiye abaterankunga mu izina rya RCS,abasaba kuzakomeza uwo mutima w’urukundo.

Yagize ati:”mu izina rya RCS,ndagira ngo mbashimire umutima w’urukundo mufite kandi ndabasaba kuzawukomeza,kuko abenshi batajya bibuka abantu bafunze ndetse iki kiba ari n’ikimenyetso ko hari abababatekerezaho,ndabasaba kuzakomeza uwo mutima w’urukundo.”

Iradukunda pacifique,umwe mu bagore bafite abana,wari uhagarariye abandi kubera icyorezo cya Covid -19 yishimiye iyo nkunga babonye ndetse abasabira n’umugisha.

Yagize ati:”nukuri biradushmishije kubona hari abantu bagifite umutima nkuyu bazirikana abari muri gereza, bakibuka ko nabo  bagomba kubona ibyishimo nk’abandi banyarwanda bose,Imana izabahe umugisha kandi nshimye n’ubuyobozi bwa RCS muri rusange ko budahwema kutuba hafi.”

Ngabonziza Richard,umwe mu baje bahagarariye itsinda ry’abantu makumyabiri na babiri yavuze ko bifuje gusangiza abana n’abagore bari muri gereza iminsi mikuru.

Yagize ati:”ibi mbimazemo igihe kuko nabitangiye mu mwaka wa 2013,buri mwaka ndeba abantu batishoboye nkagira icyo mbagenera,aho natangiye ndumwe ariko ubu tumaze kuba itsinda ry’abantu benshi bangana n’uriya mubare,dutekereza abantu bakeneye ubufasha tukabasangiza iminsi mikuru akaba ariyo mpamvu twatekereje ku bagore ndetse n’abana babana n’ababyeyi babo muri gereza kugirango nabo babone ibyishimo.”

Mu bikoresho byatanzwe harimo imyenda,inkweto z’abana,amafu atandukanye,amasabune,amavuta yo kwisiga ndetse n’ibindi biribwa bitandukanye umuntu wese akemera mu buzima bwa buri munsi.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form