Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Hatangijwe Inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa ku bagororwa 114 bo mu Igororero rya Nyamasheke bazira ibyaha bya Jenoside

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, ku Igororero rya Nyamasheke Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’AbanyarwandaN’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, yatangije igikorwa cyo guha inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa abagororwa basigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo bazira icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Share this Post

Ni igikorwa cyitabiriwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Naricisse, inzego z’umutekano, n’abahagariye umuryango utegamiye kuri Leta Prison Fellowship usanzwe ugira uruhare mu gutanga inyigisho zijyanye n’isanamitima, aho izo nyigisho zahawe abagera kuri 114 mu Igororero rya Nyamasheke babura amezi atatu ngo basoze ibihano byabo basubire mu muryango Nyarwanda.

 

Mu ijambo ry’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda, Eric Mahoro yasabye abagiye gukurikirana inyigisho z’ubudaheranwa ko zazababera impamba ntibongere kugwa mubyaha.

 

Yagize ati” Hari abasoje ibihano bagiye bagaragaraho ingengabitekerezo bakisanga mu nsubiracyaha bakisanga bagarutse mu Igororero, ndabasaba gukurikirana izi nyigisho zibategura kuba abanyarwanda beza bazira amacakubiri n’ivangura iryariryo ryose, zikazababera impamba yo kubana n’abo musanze mumuryangonyarwanda, muzabe intangarugero mu guharanira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.”

 

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi yasabye aba bagororwa bitegura gutaha kwitegura gusaba imbabazi abo bahemukiye, abizeza ko imiryango yabo n’iyo bahemukiye yiteguye kubakira.

Yagize ati” Mugiye gusoza ibihano mutahe, muzasabe imbabazi imiryango mwahemukiye kuko nabo biteguye kubaha imbabazi kandi mu byo mukora byose muzaharanirire ubumwe n’ubudaheranwa nk’uko inyigisho mugiye gukurikirana aricyo zigamije.”

Hategekimana Innocent wakatiwe imyaka 19 azira icyaha cya Jenoside, yavuze ko ashimishijwe n’izi nyigisho agiye gukurikirana kuko zizamufasha.

 

Yagize ati” Twumvise ko hari abasoza ibihano bakongera gusubira mubyaha bisa nibyo bari babahaniwe, ni ukuri biratubabaza kuko aritwe twakabaye tuba intangarugero mu kwirinda amacakubiri, iyo ukoze icyaha wakabaye ari wowe ufata iya mbere mu gusaba imbabazi kandi hari ababa biteguye kuzitanga, numva kongera gukora icyaha ari ubugwari.”

 

Inyigisho zijyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda zitangwa mu magororero yose ari mu gihugu, kugira ngo abakiri bato n’abakuru babashe gusobanukirwa ububi bw’amacakubiri hirindwa ivangura iryariryo ryose ryatuma abanyarwanda bongera kwisanga mu mage.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda, Eric Mahoro niwe watangije inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa ku Igororero rya Nyamasheke.
CG Evariste Murenzi, Komiseri mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, nawe yitabiriye igikorwa cyo gutangiza inyigisho z’ubudaheranwa cyateguwe na MINUBUMWE.
Abagororwa 114 baturutse mu magororero atandukanye bari mu Igororero rya Nyamasheke nibo batangiranye inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano zikorera mu karere ka Nyamasheke.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form