Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Gicumbi: abagororwa basuwe n’Itorero ADEPR bahabwa ubufasha n’umubatizo

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2024, abakirisito b’Itorero ADEPR; Ururembo rwa Byumba, basuye igororero rya Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, bahakora igiterane cy’ivugabutumwa cyabereyemo umubatizo no gutanga ubufasha ku bagororwa, bufite agaciro ka miliyoni 24,351,600Frw.

Share this Post

Ni igiterane bahaye insanganyamatsiko yo ‘kubabarira no kwihana ibyaha.’ Cyabaye igiterane cy’ingirakamaro ku bagororwa n’abantu bafunze mu Igororero rya Gicumbi, aho abagera kuri 223 bamaze kumva ubutumwa bwiza bagafata umwanzuro wo kwihana ako kanya. Uretse abihannye bamaze gufashwa n’inyigisho z’ijambo ry’Imana, hari n’abandi bagera kuri 52 bahise babatizwa muri iri Torero.

Abakirisito b’iri Torero bamaze kwigisha, bafashe umwanya wo gushyikiriza abagororwa imfashanyo babageneye zirimo: matela 460, amapantalo 56, imipira y’amaboko magufi 74, amakositime 20, imipira y’imbeho 20, inkweto imiguro 14, ibiringiti 2, bodaboda 153, Bibiliya nini 125, Bibiliya ntoya 4,125, n’isabune zo gufura amakarito 11, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 24,351,600.

Iri vugabutumwa ryari ryitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke.

Abakirisito b’Itorero ADEPR bigishije ijambo ry’Imana mu Igororero rya Gicumbi.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form