Ofisiye 05 ba RCS bifatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Indirimbo zubahiriza ibihugu byombi ni zo zatangije igikorwa, ubundi hajyaho isengesho ryakurikiwe n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, hamwe n’umushyitsi mukuru Prof. Amon Murwira; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, bayoboye igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere.

Mu ijambo Ambasaderi Musoni yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yabibukije amateka y’akababaro Igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo mu 1994, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe. Ashima cyane ubutwari bw’Ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame mu guhagarika Jenoside, ashimangira ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwiyemeje guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Prof. Murwira, mu ijambo rye, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bubufatanye n’umubano mwiza usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi. atangaza ko Zimbabwe izakomeza guhagarara hamwe n’u Rwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yaturuka hose. Anasobanura ko ibihugu byombi bikomeje gufatanya mu nzego zitandukanye binyuze mu masezerano y’imikoranire, anashima ubutwari bw’abanyarwanda bagize uruhare mu guhagarika igikorwa cy’ubunyamaswa cyahitanye imbaga y’abasaga miliyoni.

Mu bitabiriye uwo muhango harimo abahagarariye ibihugu byabo muri Zimbabwe, abayobozi b’inzego za Leta, ndetse n’abayobozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri Zimbabwe (ZPCS), barimo Komiseri wungirije C. M. Manhivi n’aba Ofisiye bakuru b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) biga mu cyiciro cya “Senior Management Development Course in Corrections”muri gihugu cya Zimbabwe.

Buri mwaka taliki 07 Mata ni igihe abayarwanda n’ibindi bihugu bunamira bakanaha icyubahiro, inzirakarengane zishwe muri Jenoside zazize uko zaremwe biturutse ku macakubiri yabibwe n’abakoloni.

Ambasaderi Musoni James arikumwe na ba Ofisiye baturutse muri RCS n’abandi ba Ofisiye bo muri ZPCS mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ba Ofisiye batanu ba RCS na ba Ofisiye batunu ba ZPCS, mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Innocent NIRINGIYIMANA

Share
Published by
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

IRMCT Registrar Visits RCS Headquarters and Commends Rwanda’s correction standard

Today April 1, 2026, the Registrar of the International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT),…

3 weeks ago

CG E. Murenzi Holds Talks with the President of IRMCT During Her Official Visit

On 23 February 2026, the Commissioner General of the Rwanda Correctional Service (RCS), CG Evariste…

2 months ago

Namibian Parliament Delegation Visits Rwanda Correctional Service

This Wednesday January 28, 2026 at RCS Headquarters, CG Evariste Murenzi received a delegation of…

3 months ago

Mr. Andrew Corley, President and CEO of PFI, Extended his Visit to Nyarugenge Correctional Facility

Following a meeting with the Commissioner General of the Rwanda Correctional Service (RCS) Yesterday, Mr.…

3 months ago

Head of Prison Fellowship International Praises the Impact of Spiritual Teachings on Inmates

Andrew Corley, the President of Prison Fellowship International, following his visit to Rwanda Correctional Service…

3 months ago

CG Murenzi Received the President and CEO of Prison Fellowship International for Courtesy Visit and Talks

Today January 14, 2026, the Commissioner General of the Rwanda Correctional Service (RCS), CG Evariste…

3 months ago

This website uses cookies.