Categories: Amakuru ya RCSSlider

Dr Vicent Biruta yasuye Igororero rya Nyarugenge, yerekwa imwe mumishinga itandukanye irimo amashuri ya TVET abagororwa bigiramo

Muri uru ruzinduko rwa Minisitiri w’umutekano yagiriye ku Igororero rya Nyarugenge, yari arikumwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, n’abakozi batandukanye b’iryo gororero, aho yabaganirije akanabashimira umuhate wabo mu kazi ka burimunsi, nabo bamugezaho imbogamizi bahura nazo mukazi aho zimwe yatanze umurongo w’uburyo zakemurwa izindi abemerera kuzikorera ubuvugizi.

Mu gihe yamaze ku Igororero rya Nyarugenge, yasuye ibikorwa bitandukanye ariko byumwihariko yibanda aho abagororwa bigira imyuga n’ubumenyingiro, yishimira uburyo bigishwa imyuga itandukanye, avuga ko ubu aribwo buryo bwiza bwo kugorora, aho umuntu wakoze icyaha akora igihano akanahabwa impamba y’ubumenyi buzamufasha kwiteza imbere n’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange, asoje igihano cye asubiye mubuzima busanzwe.

Ubu hafi y’amagororero yose ari mu gihugu afite amashuri abagororwa bigiramo imyuga n’ubumenyingiro, gahunda Leta yashizeho muburyo bwo gutegura uwakoze icyaha kuzasubira mu buzima busanzwe hari ubumenyi afite bwamufasha kwirinda gusubira mu byaha.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr Vicent Biruta, ubwo yari ageze ahigirwa ubukanishi ku Igororero rya Nyarugenge.
Yagiye yerekwa ibice bitandukanye byigirwamo ubukanishi bw’ibinyabiziga abagororwa bigiramo.
Ubwo yarebaga imwe mu mishinga ikorwa n’abagororwa babyigiye mu Igororero ubu bakaba bageze ku rwego rwiza.
Yasobanuriwe imiterere y’Igororero rya Nyarugenge n’ibikorwa bitandukanye bihakorerwa.
Minisitiri yagiye asura ahantu hatandukanye higirwa imyuga izafasha abagororwa kwiteza imbere basubiye mu buzima busanzwe.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

20 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.