Muri uru ruzinduko rwa Minisitiri w’umutekano yagiriye ku Igororero rya Nyarugenge, yari arikumwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, n’abakozi batandukanye b’iryo gororero, aho yabaganirije akanabashimira umuhate wabo mu kazi ka burimunsi, nabo bamugezaho imbogamizi bahura nazo mukazi aho zimwe yatanze umurongo w’uburyo zakemurwa izindi abemerera kuzikorera ubuvugizi.
Mu gihe yamaze ku Igororero rya Nyarugenge, yasuye ibikorwa bitandukanye ariko byumwihariko yibanda aho abagororwa bigira imyuga n’ubumenyingiro, yishimira uburyo bigishwa imyuga itandukanye, avuga ko ubu aribwo buryo bwiza bwo kugorora, aho umuntu wakoze icyaha akora igihano akanahabwa impamba y’ubumenyi buzamufasha kwiteza imbere n’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange, asoje igihano cye asubiye mubuzima busanzwe.
Ubu hafi y’amagororero yose ari mu gihugu afite amashuri abagororwa bigiramo imyuga n’ubumenyingiro, gahunda Leta yashizeho muburyo bwo gutegura uwakoze icyaha kuzasubira mu buzima busanzwe hari ubumenyi afite bwamufasha kwirinda gusubira mu byaha.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/Minister-nyarugenge-1024x683.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/Minister-nyarugenge.2-1024x683.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/Minister-nyarugenge.4-1024x683.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/Minister-nyarugenge.6-1024x683.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/08/Minister-nyarugenge.3-1024x683.jpeg)