Taliki 18 Kamena 2024, wabaye umunsi w’amateka mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, kuko bwari ubwa mbere binjije ba ofisiye bakoreye amahugurwa mu kigo cy’ishuri cyabo kuko abo bari basanganywe bakoreraga amahugurwa mu bindi bigo bitanga ayo mahugurwa ari byo iby’igisirikare cy’u Rwanda na Polisi. Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, iz’umutekano ndetse n’ababyeyi b’abana basoje amasomo
Umuyobozi w’ishuri rya RCS Training school- Rwamagana, ACP Emmanuel N Rutayisire yavuze amasomo bize mu gihe kirenze umwaka bamaze mu masomo abategura kuba ba ofisiye.
Yagize ati” Ndashimira abasoje amasomo kubw’umurava bagaragaje mu gihe bari mu masomo atandukanye abategura kuba ba ofisiye mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, mu gihe kirenga umwaka bamaze mu masomo bahawe yateguwe ajyanye n’amahame agenga amahugurwa y’abashinzwe umutekano, agahuzwa kandi agakomatanywa n’amasomo yo mu ishuri ajyanye n’ibyerekeye abantu bafunzwe, hamwe n’ubumenyingiro mu bwirinzi mu guhangana n’ibibazo byaterwa n’abantu bafunzwe; bahawe kandi ubumenyi ku kuyobora abandi, kuba abanyamwuga, bakoze n’indi mwitozo ibafasha kugira ubuzima bwiza, ndetse banahabwa imenyerezwa ariyo mpamvu ntashidikanya ko akazi bagiyemo bazagakora neza.”
Yosoje ashimira inzego zitandukanye bafatanya umunsi kuwundi kandi anashimira ababyeyi bitabiriye umuhango, anifuriza abasoje amasomo kuzanoza neza inshingano bazahabwa.
Dr Eduard Ngirente nyuma yo gutanga ipeti yakomoje ku masomo abasoje bahawe, abasaba kuzayakoresha neza bahesha icyubahiro Igihugu.
Yagize ati” Mu mavugurura yakozwe harimo gutegura abagororwa kuzasubira mu muryango nyarwanda barabaye abaturage beza, ni muri urwo rwego rero twishimira ko abagororwa bahabwa amasomo mu byiciro bitandukanye amashuri abanza n’ayisumbuye, kandi bakanatsinda neza ibizamini bya Leta, abatabashije kujya mu mashuri nabo bagahabwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro. Tukaba tunashimira RCS ibakurikirana umunsi ku munsi, dushimira kandi urwego rw’igihugu rutanga imyuga na tekenike babitanga mu magororero, kuko abatabashije kwiga amasomo yandi biga umwuga, bikazafasha abagororwa igihe bazaba basubiye mu miryango yabo biteza imbere. uyu muhango twitabiriye uyu munsi wo kwinjiza abakozi bashya mu mwuga wo kugorora ni ikimenyetso kigaragaza ko guverinoma y’u Rwanda ishishikarijwe no gushakira abakozi uru rwego bafite ubushobozi kandi bakora kinyamwuga.
Kuri ba Ofisiye bato musoje amahugurwa uyu munsi mugiye koherezwa ku magororero atandukanye mu gihugu, muzokereshe neza ubumenyi mwahawe muhesha isura nziza igihugu cyacu mudateshutse ku ndahiro mugiriye imbere y’abanyarwanda bose.”
Abanyeshuri basoje amahugurwa abagira ba Ofisiye bato ni 166, harimo abakobwa 27 n’ab’igitsina gabo 139 bari bamaze igihe kirenga umwaka bakurikrana amasomo atandukanye ajyanye n’ubunyamwuga mu kazi bagiye kwinjiramo.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/Cadet-7-1024x684.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-5-1024x722.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-3-1024x619.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-1-1024x556.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/1A1A2443-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/1A1A2480-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-9-2-1024x390.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-14-1024x684.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-15-1024x772.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-20-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-18-1024x726.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-16-1024x553.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-22-1024x853.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-13-1024x684.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/cadet-19-1024x768.jpg)